AmakuruUrwenya

Nyagatare: Gitifu arashinjwa kwaka ruswa abacuruzi b’ibisheke

Urubyiruko rusanzwe rurangura ibisheke mu gishanga cya Nyacyonga giherereye mu karere ka Nyagatare wa, barashinja umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bufunda kubaka ruswa mu mukwabu wo gushaka abana bataye ishuri.

Bijya gutangira umwe muri aba bacuruzi yanditse ubutumwa kuri Facebook, avuga uko barenganijwe n’uriya mu Gitifu akabaka amafaranga kugira ngo bemererwe gukora ubucuruzi bw’ibisheke.

Kigali Today dukesha iyi nkuru yahise imwegera kugira ngo imenye amakuru y’impamo ku byo ashinja umuyobozi, ayitangariza ko byabaye ku itariki 22 Ukwakira 2018, ubwo bari bavuye kurangura.

Ati “Yadufashe turi benshi avuga ko twataye ishuri turamusobanurira aranga. Adutwara ku kagari ariko twagezeyo turi bacye kuko uwamuhaga 1000FRW yaramurekuraga, twagezeyo turi batandatu twese tuhava tuyamuhaye.”

Uyu uvugwaho kwakwa ruswa na bagenzi be akomeza avuga ko abayamuhaye bagera kuri 30 kandi bose ntanyemezabwishyu yabahaye.

Niyitanga Albert Umunyamabanga ushinjwa ruswa, avuga ko umukwabu yakoze wari ugamije gufata abana bataye amashuri bakajya mu bucuruzi bw’ibisheke.

Yemeza ko mu bana 17 yari yafashe, icyenda yabarekuye kuko yasanze bujuje imyaka 19, na ho abandi umunani ngo bari bafite cyangwa bari munsi y’imyaka 18 abashyikiriza Polisi sitasiyo ya Mimuli.

Ahakana ibyo ashinjwa ko hari ruswa yakiriye, akemeza ko abavuga ko yabatse ruswa ari abashaka kumuca intege.

Ati “Ibyo nakoze nabikoze ubuyobozi bunkuriye bubizi kandi abaturage bari bahari. Abavuga ko nabatse ruswa n’ababona ko umugati wabo ubangamiwe kandi bagamije kunca intege nta kindi.”

Munyangabo Celestin umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama, uherereyemo Akagari ka Bufunda, na we yemeza ko abashinja Niyitanga ruswa bamubeshyera ahubwo akamusaba kudacika intege.

Avuga ko umukwabu bari bawuzi kandi ari umuhigo bihaye wo gusubiza abo bana mu ishuri, by’umwihariko abari mu mirimo itandukanye harimo ubucuruzi bw’ibisheke.

Ati “Abana bafashwe ninjye wamubwiye kubashyikiriza Polisi kugira ngo ababyeyi babo bahamagarwe baganirizwe nibinashoboka bahanirwe kuvutsa abana uburenganzira bwo kwiga. Abavuga ruswa baramubeshyera rwose.”

Munyangabo avuga ko kubakura muri ubwo bucuruzi bitoroshye bisaba ubufatanye bw’imirenge ikora ku gishanga cya Nyacyonga gihingwamo ibyo bisheke .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger