AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Nyagatare FC yahagaritswe imyaka 2, umuyobozi wayo ahagarikwa itanu atagaragara muri ruhago

Kimwe mu byemezo byafatiwe mu nteko rusange y’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, ni uko Umuyobozi w’ikipe ya Nyagatare FC yahagaritswe igihe kingana n’imyaka 5 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Ni inteko yateraniye muri Hotel Mille Collines iherereye rwa gati mu mujyi wa Kigali.

Uretse umuyobozi w’ikipe ya Nyagatare wahagaritswe imyaka itanu, ikipe ye yahagaritswe igihe kingana n’imyaka itagaragara mu marushanwa ya FERWAFA, nyuma y’imyitwarire inyuranyije n’amategeko ya FERWAFA yagiye igaragaza, harimo guterwa mpaga mu mikino 3 yose ndetse no gukubita abasifuzi byagaragaye ku bakinnyi b’iyi kipe.

Imwe mu ngingo irebana n’ibi bihano yashyizweho ni uko uyu muyobozi nta yindi yakwimukiramo atarangije iki gihano yahawe.

Uretse Nyagatare FC ikipe ya Youvia y’abari n’abategarugori na yo yahagaritswe igihe kingana n’imyaka 2 itagaragara muri shampiyona.

Iyi kipe cyo kimwe na Nyagatare yazize guterwa mpaga incuro 3, ikosa rihanwa n’ingingo ya 89 mu mategeko ya FERWAFA ahana ibyaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger