AmakuruAmakuru ashushye

Huye: Icyatumye uyu mukobwa yiba umwana w’aho yakoraga cyatangaje benshi

Umukobwa yafatanwe umwana w’imyaka 3 yari yibye i Kigali ku Gisozi. Yabwiye Polisi ko yashakaga guhangayikisha nyina w’umwana ngo kuko yanze kumuhemba ibihumbi 50 by’amezi 5 yari amaze amukorera.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye kuri uyu wa 07 Nzeri 2018 yafashe umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo, akurikiranyweho kwiba umwana aho yakoraga akazi ko murugo mu mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa yafatiwe i Huye mu murenge wa Kinazi, nyuma y’umunsi umwe yibye umwana w’imyaka itatu n’amezi atandatu, mu rugo yakoragamo mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi mu kagari ka Ruhango.

Uyu mukobwa yabwiye Polisi ko yatwaye umwana agamije guhangayikisha nyirabuja, kuko ngo yari amaze amezi atanu atamuhemba akaba bari bamurimo ibihumbi 50 kuko yahembwaga ibihumbi 10 ku kwezi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twizere Karekezi, yavuze ko uyu mukobwa akimara kwiba umwana yahise amujyana iwabo ku ivuko mu karere ka Huye mu murenge wa Kanazi, mu kagari ka Sanganye.

Se w’uwo mukobwa akimara kubona azanye umwana mukuru byamuteye amakenga, yihutira kubimenyesha Polisi ikorera mu karere ka Huye, ihita ijya gufata uwo mukobwa.

CIP Karekezi  yatangaje ko uyu mwana wari wibwe nta kibazo afite kuko uwo mukobwa yamugaburiraga. Uyu mukobwa yafashwe nyuma y’uko nyina w’umwana yari yabimenyesheje Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali na yo ikabimenyesha iyo mu karere ka Huye ari na ho uyu mukobwa yafatiwe.

CIP Karekezi yashimiye umubyeyi w’uriya mukobwa wagize uruhare mu korohereza inzego z’umutekano kumufata.

Yaboneyeho kugira inama ababyeyi kujya babanza kumenya neza imyirondoro y’abantu bagiye guha akazi cyane cyane abakozi bo mu rugo, ku buryo iyo hari ibyaha bakoze bifasha inzego z’umutekano kubakurikirana.

Polisi yo mu karere ka Huye yasubije umwana ababyeyi be, mu gihe uwari wamwibye yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rumukurikirane mu buryo bw’amategeko.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger