AmakuruImikino

Nizigiyimana Karim ‘Makenzi’ yasezeye burundu mu kipe y’igihugu y’Uburundi

Myugariro Nizigiyimana wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo mu kipe y’igihugu y’Uburundi, Intamba mu rugamba, yasezeye burundu ibyo gukinira iyi kipe nyuma y’imyaka 12 yari amaze ayikinira.

Makenzi kuri ubu ukinira Wazito FC yo mu gihugu cya Kenya, ni umwe mu bakinnyi bagiriye ibihe byiza mu Ntamba ndetse no mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda, yiganjemo aya APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports. Uyu musore kandi yanakiniye amakipe atandukanye arimo na Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

Yasezeye mu kipe y’igihugu y’Uburundi nyuma yo kuyifasha kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika ku ncuro ya mbere, aho muri iri rushanwa ryaberaga mu Misiri Uburundi bwasezerewe mu matsinda butsinzwe imikino yose.

Muri 2012 na bwo Makenzi yari yasezeye mu kipe y’igihugu y’Uburundi nyuma yo kutishimira isezera ry’Umunya-Algeria Adel Amruche watozaga Intamba mu rugamba, gusa birangira yongeye kuyigarukamo.

Makenzi yatangiye gukinira ikipey’igihugu y’u Burundi muri 2006 akaba kuva ubwo yari umukinnyi udasimburwa. Uko kwigaragaza kwe byanamuhesheje gukinira amakipe akomeye mu Burundi, muri Congo no mu Rwanda aho yakiniye APR FC, Kiyovu Sport ndetse na Rayon Sport yigeze kubera Kapiteni.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger