AmakuruImikino

Lionel Messi yinjiye mu rugamba rwo gufasha FC Barcelona kugarura Neymar

Lionel Messi yinjiye mu rugamba rwo gufasha ikipe ya FC Barcelona kwisubiza Neymar Jr, mu gihe amakuru akomeje kwerekeza uyu munya-Brazil muri FC Barcelona na Real Madrid.

Ikinyamakuru Marca cyanditse ko Messi adashaka ko Neymar ajya muri Real Madrid, bityo akaba yamuhamagaye amugira inama yo kuterekeza i Madrid ahubwo akagaruka i Camp Nou.

Messi na Neymar basanzwe ari incuti magara, bijyanye n’ibihe byiza bagiranye ubwo bo na Luis Suarez bari bayoboye ubusatirizi bukomeye bw’iyi kipe bwitwaga MSN.

Uretse mu kibuga, ubucuti bw’aba bombi no hanze yacyo ni ntamakemwa.

Ku bwa Neymar, kuba yarakinanye na Lionel Messi ngo ni intwaro ikomeye yamufashije kuzamura urwego rwe nk’umukinnyi birangira anavuyemo umukinnyi w’igihangage.

Uretse Messi wifuza ko Neymar agaruka muri Barca, abakinnyi hafi ya bose b’iyi kipe y’i Catalunya na bo bifuza ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo Neymar agaruke mu kipe.

Igitegerejwe ni ukureba niba icyifuzo cya Messi kizashyirwa mu bikorwa, dore ko Real Madrid na yo ikomeje kurwana no kureba uko Neymar yaba umukinnyi wayo. Messi asanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona, gusa uretse kuba ari na Kapiteni w’iyi kipe ibitekerezo bye bihabwa agaciro gakomeye i Barcelona.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger