AmakuruAmakuru ashushye

Nigeria : “Kurwanya ruswa bikwiye kumvikana mu buryo bwiza nko guharanira gukorera mu mucyo” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzindiko rw’iminsi ibiri i Abuja muri Nigeria aho yanatanze ikiganiro mu nama yo kurwanya ruswa yafunguwe  kuri uyu wa 11 Kamena 2019 na Perezida w’icyo gihugu, Muhammadu Buhari.

Muri iyi nama ivuga ku munsi wa Demokarasi muri Nigeria no kurwanya ruswa, Perezida Paul Kagame yavuze ko kurwanya ruswa bikwiye kumvikana mu buryo bwiza nko guharanira gukorera mu mucyo, kuba inyangamugayo no kubazwa inshingano.

Mu ijambo rye yashimye Nigeria nk’igihugu gikomeye, gituwe n’abantu benshi, gihanga ibishya kandi gifite ishyaka ryo gutera imbere, ndetse ko u Rwanda rushyigikira imbaraga Nigeria ikoresha mu iterambere ryayo..

Perezida Kagame yavuze ko kurwanya ruswa ari ubukangurambaga bushoboka kugera ku ntego,

“Kureka ruswa ni amahitamo ariko si ikintu umuntu atakwirinda. Ibi biri mu bushobozi bwacu kuyirandura. Uko ni uko gutangira kuzima. Atari ibyo byaba ari uguta igihe kwirirwa tuyivugaho.”

Yavuze ko intangiriro ya mbere mu kurwanya ruswa ikwiye guhera ku bayobozi mu nzego zose, aho ruswa iba yarabaye ikintu gisanzwe mu buzima kubera ko abayobozi bahisemo ko bimera gutyo.

“Hari umwe mu bantu banyu wanditse igitabo gifite umutwe ngo ‘Ni bibi kurwanya ruswa’ (Fight Against Corruption Is Dangerous). Yampaye icyo gitabo, na nge musaba ko akwiye kwandika ikindi gitabo avuga ngo ‘Kutarwanya ruswa byo ni bibi kurushaho’.”

Perezida Kagame avuga ko ruswa ikwiye kurwnywa bihereye ku nzego zo hejuru mu bushorishori bw’igihugu kumanuka hasi muri ba rubanda basanzwe, agaragaza ko ruswa ari inenge igaragara mu ntege nke z’abatuye Isi bose, ngo si iya Africa gusa kuko imibare y’ubushakashatsi igaragaza ko n’abari hanze ya Africa bari mu bayungukiramo.

Yavuze ko mu bihugu bya Africa intego yo kubohora ibihugu haba harimo kurandura ivangura, gushyiraho imiyoborere myiza no guha amahirwe angana abaturage mu kubaka igihugu.

Mu Rwanda ngo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma nshya yakoze ibiganiro bigamije kubaka igihugu ishyiraho inzego zo kurwanya ruswa zirimo Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA), Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (Office of the Auditor General, OAG), Urwego rw’Umuvunyi no gukorera ku Mihigo.

Perezida Kagame yanavuze ko ahantu hose, kwemera amahame ya Demokarasi bigenda bigabanuka bigatuma habaho abaturage bagenzurwa na politiki z’ivangura, bityo ngo kurwanya ruswa muri politiki ni kimwe no kurwanya ruswa imunga ubukungu bw’igihugu.

Muri Africa kugira ngo bizagerweho ngo ni uko urubyiruko ruhingwamo umuco wo kumenya inshingano, kuzibazwa no kuzuzuza neza.

Yashimye Perezida Buhari uheruka kongera gutorerwa kuyobora Nigeria, anashima intambwe icyo gihugu gitera mu nzira yo kurwanya ruswa, avuga ko Buhari ari indashyikirwa mu kurwanya ruswa ku rwego rwa Africa.

Asoza ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yahawe amafaranga yo gushyiraho Ambasade hanze y’igihugu, agambana na Minisitiri w’Intebe wariho icyo gihe, aragenda ntiyagaruka mu gihugu.

Perezida Kagame ubwo yari ageze   muri Nigeria
Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we Muhammadu Buhari mu nama yitwa National Democracy Day Anti –Corruption Summit ibera i Abuja
Perezida Kagame yashimye umuhate wa Perezida Muhammadu Buhari mu kurwanya ruswa mu gihe amaze ayobora Nigeria

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger