AmakuruAmakuru ashushye

New York: Indege ya Kajugujugu yahanutse ihitana umuntu umwe

Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu mu Mujyi wa New York, yaguye hejuru y’inzu ihitana umuntu umwe ari we umupilote wayo wari uyitwaye .

Iyi mpanuka yabaye ejo ku Cyumweru taliki ya 10 Kamena 2019, ahagana mu masaa munane ubwo hagwaga imvura nyinshi yiganjemo imirabyo n’inkiba.

Iyi mpanuka yanatumye havuka inkongi y’umuriro kuri iyi nzu ifite metero 229 z’uburebure, ikaba ari inzu igeretse inshurto 50. BBC yatangaje ko uyu muriro wari utangiye gututumba wahise uzimywa mu maguru mashya.

Bivugwa ko abantu bose bari muri iyo gorofa barokotse bagasohoka amahoro ta n’umwe muri bo ukomeretse.

Umukuru w’intara ya New York, Andrew Cuomo, avuga ko amakuru ya mbere agaragaza ko iyi mpanuka itabayeho kubera imitwarire mibi y’iyi kajugujugu.

Ababonye iyi mpanuka bagize ubwoba bwinshi cyane bagendeye ku y’indi mpanuka yabaye mu yigeze kuba taliki 11 Nzeri 2001.

Yagize ati: “Usanzwe aba i New York, yibuka neza ibyabaye taliki ya 11 Nzeri 2001, nanjye ubwanjye ndibuka icyo gitondo.

“Rero, iyo wumvise indege igonze inzu, ndatekereza iyo mpanuka ariyo ihita iza mu mutwe w’umuntu wese utuye muri New York.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko iyo mpanua ari ibbazo bikomeye kandi ko ari ikintu kibabaje cyane.

Ubuyobozi buvuga ko iyi ndege yagiuye yari ivuye ku kibuga cy’indege kiri ahitwa Manhattan aho mu Mujyi wa  New York, ikaba yahanutse imaze umwanya muto ihagurutse.

Ikigo cy’indege muri Amerika kimenyesha ko umudereva wayo, Tim McCormack, ari we witabiye Imanamuri iyo mpanuka.

Iyi nyubako yagwiriwe n’iyi ndege iri hafi cyane y’inyubako Trump Tower nk’uko byatangajwe n’umukuru wa polisi mu Mujyi wa New York.

Umuyobizi wa New York we avuga ko kuva impanuka yaba nta nakimwe cyagaragaje ko ibyabaye ari igikorwa cy’Iterabwoba kimwe n’ibyabaye muri 2001.

New York haherukaga kub impanuka y’inde mu mwaka ushize wa 2018.ubwo yagwaga  mu ruzi rwitwa East River mu mujyi wa New York igahitana abantu batanu.

Ibisigazwa by’iyi ndege yahanutse hejuru y’igorofa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger