AmakuruUrwenyaUtuntu Nutundi

Nigeria: Isake yaciriwe urubanza rwo gupfa

Ku wa Kabiri tariki ya 04 Mata 2023, Urukiko Rukuru rw’ Umujyi wa Kano ruherereye I Gidan Murtala muri Nigeria rwabereyemo urubanza rwashinjwagamo isake yabangamiye abaturanyi bayo maze urukiko ruyikatira igihano cy’ urupfu.

Iyi sake yari yarezwe n’ abaturanyi ba nyiri iyi sake barimo Yusuf Muhammed muri uru rukiko bayirega kurara ibasakuriza kubera kubika bigatuma barara badasinziriye bityo bakaba babona uburenganzira bwabo bwo gusinzira buba buri guhonyorwa n’iyo sake nk’uko Yusuf yabitangrije urukiko.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Premium Times avuga ko nyirisake Isyaku Shu’aibu yategetswe n’ umucamanza mukuru Hali Wali ko agomba kwica iyo sake nawe asaba urukiko kumwihanganira ko atahita ayica kuko yari yarayiguze ateganya ko azayibagira umuryango we ku wa Gatanu Mutagatifu uzaba ejo ku wa 07 Mata 2023.

Umucamanza Halima Wali yemeye ubusabe bwasabwe na Isyaku ariko amwihanangiriza ko agomba kuyibuza kugendagenda muri ako gace no kubangamira abahatuye. Nyir’iyo sake yanategetswe kandi ko agomba kuzabaga iyo sake ku wa Gatanu Mutagatifu nk’uko yabisezeranyije urukiko bityo bitaba ibyo agahanwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger