Amakuru

Nigeria: Impanuka idasanzwe y’imodoka itwara petroli yahitanye abantu 9

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa kane imodoka isanzwe itwara amavuta ya peteroli yakoze impanuka mu muhanda unyuramo imodoka nyinshi  mu mujyi wa Lagos ifatwa n’inkongi y’umuriro ihitana abantu 9 ndetse n’imodoka 50 zirashya zirakongoka.

Imodoka zirenga 50 zakongokeye muri iyi nkongi y’umuriro zirimo amabusi manini atanu.  Polisi ivuga ko Iyi kamyo yakoze impanuka igateza ibi byose yabuze feri igeze ku kikiraro  cyo ku muhanda uzwi nka  “Lagos-Ibadan” hanyuma bizakurangira iguye amavuta ya peteroli atangira gusakara mu muhanda  bidatinze hahita haduka inkongi y’umuriro yahise ifata imodoka imwe ku yindi ,maze imodoka zose zari hafi aho zirashya zirakongoka .

Iki gihugu cya Nigeria ni kimwe mubihugu bicukurwamo peteroli myinshi muri Afurika ariko abantu benshi bakunze kuvuga ko uburyo itwarwamo buteye inkeke, ibi bika byatumye umuvugizi wa Guverinoma Kehinde Bamigbetan we yavuze ko igihe kigeze ngo bakorane n’inzego zitandukanye ubutwazi bwa Peteroli buvugururwe, kugira ngo abatwara imodoka zitwara Peteroli babe ari abantu bita ku kazi kabo.

Perezida wiki gihugu  Muhammadu Buhari yavuze ko yababajwe cyane n’iyi mpanuka , yagize ati “Iki ni kimwe mu byago bikomeye bigwiririye igihugu cyacu mu bihe bya vuba aha.”

Abanyagihugu batandukanye nabo babajwe cyane n’iyi mpanuka banjya ku mbuga nkoranya mbagazabo basaba abantu cyangwa bagenzi babo gusengera Nigeria “Pray for Nigeria”

Abaturage bahunga iyo nkongi y’umuriro

Imodoka zari zegereye aho impanuka yabereye ni uku zabaye

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger