AmakuruImikino

CECAFA Kagame Cup: APR FC iratangirira kuri Singida United ya Danny na Rusheshangoga

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup itangira uyu munsi mu gihugu cya Tanzania iramanuka mu kibuga kuri uyu wa gatanu icakirana n’ikipe ya Singida United isanzwe ikinamo Abanyarwanda nka Michel Rusheshangoga na Danny Usengimana.

Iri rushanwa rya CECAFA ryaherukaga gukinwa mu myaka itatu ishize riratangira kuri uyu wa gatanu, rikazageza ku wa 13 Nyakanga.

Iyi kipe ifite ibikombe 3 bya CECAFA irakina na Singida, mu mukino wa kabiri w’itsinda rya mbere uza kubera kuri Stade y’igihugu ya Tanzania guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ku ruhande rwa Ljubomir Petrovic utoza APR FC, asanga iki ari cyo gihe cyo kongera gutwara iki gikombe gikomeye mu karere baherukaga mu myaka 8 ishize, dore ko APR yagiherukaga muri 2010 itsinze St Georges yo muri Ethiopia ibitego 2-0, mu irushanwa ryabereye i Kigali.

Petrovic yagize ati” buri gihe twifuza gutsinda kandi ni na yo ntego tujyanye i Dar Es Salaam_Gutwara CECAFA Kagame Cup. Rizaba ari irushanwa rikomeye gusa turi tayari kandi twiteguye iri rushanwa riri imbere.”

Muri 2013 iyi kipe y’ingabo yashoboraga kwegukana iki gikombe, gusa itsindirwa na Vital’o y’i Burundi 2-0 ku mukino wa nyuma, mu irushanwa ryaberaga i Khartoum muri Sudan.

Muri 2014 na bwo APR FC yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, gusa itsindirwa ku mukino wa nyuma igitego 1-0 na Al-Merreikh yo muri Sudan, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro.

Iyi mikino igiye kuba ku ncuro ya 41 iteganyijwe kubera ku mastade abiri arimo iya Chamazi, ndetse na Stade y’igihugu ya Tanzania ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 60.

Ku ikubitiro igihugu cya Djibout ni cyo cyagombaga kwakira iyi mikino, gusa Televiziyo ya Azam ifite uburenganzira bwo kuyerekana isaba ko yashyirwa ahandi kubera impamvu z’umutekano.

Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2015, Azam yo muri Tanzania akaba ari yo yaryegukanye nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-0.

Aha ni muri 2014 ubwo APR FC yari ihanganye na Al-Merreikh yo muri Sudan kuri Stade Amahoro.

Nyakubahwa Paul Kagame yarebye igice cya kabiri cy’uyu mukino.
Perezida Kagame yambika abakinnyi ba Al-Merreikh nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger