AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ni gute ikipe ifite abakunzi benshi mu gihugu, ibura ikibuga ikoreraho imyitozo?

 

Ikipe ya Rayon sports yahuye n’akaga gakomeye ku wa kane italiki ya 26 Ukwakira, ubwo abakinnyi b’iyi kipe berekezaga ku kibuga cya SKOL gukora imyitozo nkuko bisanzwe, ariko bakangirwa kuyihakorera. Amakuru avuga yuko iyi kipe yahise yerekeza ku kibuga cyo ku mumena, isanga Kiyovu sports yahafashe, ihitamo kwerekeza ku kibuga cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda( FERWAFA), gisanzwe gikorerwaho imyitozo na mukeba wayo APR FC.

Reka dutegereze turebe ko ubuyobozi bushya iyi kipe iherutse kwitorera, hari icyo buzahindura ku bibazo Gikundiro ikunze guhura na byo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger