Amakuru ashushyeImyidagaduro

Aba basore nabo ntiboroshye, na Meddy bimutunguye yisubiriye muri Amerika

Nubwo yagombaga kuva mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2017 , Ngabo Meddy  yasubiye muri Amerika mwijoro ryo kuruyu wa kane ntabantu benshi babimenye.

Ni nyuma kandi yaho yari yaragarutse gukora ibitaramo bitandukanye hano mu rwanda . Akaba yasubiyeyo asangayo The ben nawe uherutse kurira rutema ikirere.

Meddy weretswe nabakobwa ba hano mu rwanda ko bamukunda cyane ubwo yagendaga akora ibitaramo bitandukanye yaba ari kurubyiniro abakobwa bakarwara hanyuma bagakira aruko baganirye cyangwa se bahumurijwe na Meddy.

Inshuti ya hafi ya Meddy iri muri bake bamuherekeje ku kibuga cy’indege asubira muri Amerika, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uru rugendo rwamutunguye kuko ‘yagombaga kuzava mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2017 biba ngombwa ko agenda umunsi umwe mbere.

Iyi nshuti yahafi ya Meddy yanabwiye igihe.com ko ari we na Safi Maddiba bamuherekeje ku kibuga cyindege doreko nabo mumuryango we batamuherekeje.

Meddy yageze mu Rwanda kuwa 26 Kanama 2017, yakiriwe n’imbaga yiganjemo abafana be bo mu muryango we.

Aha yarari ku kibuga cy’indege yitegura kugenda

 

Bimutunguye yisubiriyeyo .Abanyarwandakazi bazamukumbura!!!!!!!!!
Twitter
WhatsApp
FbMessenger