AmakuruImikino

“Nejejwe no kuba ntazongera guhura na Messi ukundi.”-Clement Lenglet

Myugariro Clement Lenglet uheruka gusinyira FC Barcelona akubutse mu kipe ya FC Seville yatangaje y’uko yishimiye kuba agiye gukinana na Lionel, umwe mu bakinnyi yishimira kutazongera guhura na we bijyanye n’ukuntu yamujujubyaga ubwo Barcelona yabaga yahuye na Seville.

Lenglet w’imyaka 23 y’amavuko yageze muri Barcelona mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo kumugura akayabo ka miliyoni 36 z’ama Euros.

By’umwihariko yabaye umukinnyi wa 5 wavuye muri Seville akajya muri Barca wa vuba aha, nyuma ya myugariro Dani Arves, Seydou Keita, Adriano na Ivan Raktic.

Aganira na Televiziyo ya FC Barcelona, Lenglet yangize ati”Mu by’ukuri nishimiye kuba hano, kuko ntazongera gukina mpanganye na bo ukundi.”

“Messi ni uwa mbere ku isi. Yiharira umukino ku buryo bworoshye kandi ashobora kugutsinda igitego isaha ku isaha atitaye aho ari.”

“Iyo ufite amahirwe, ushobora kumuhagarikaho gato, gusa undi akaza akurangiza.”

Uyu musore ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa yakomeje avuga ko afite ikizere cyinshi cyo kumenyera ubuzima bw’i Camp Nou kandi ko imico n’imimerere y’abakinnyi ba Barcelona bizatuma abigeraho ku buryo bworoshye.

Ati” Iyo ukinana n’abakinnyi beza, kumenyerana na bo biroroha bijyanye n’uko buri wese aba ari ku rwego rwo hejuru.”

” Mu busanzwe philosophie ya Barcelona ni ugukina bahereye inyuma, kandi ni yo kipe yonyine ikina umukino nk’uyu ku isi. Buri wese yambwiye ukuntu uyu mujyi utangaje, nanjye rero nti’Iyo wasinyiye Barcelona ntiwifuza kuyivamo.”

Biteganyijwe y’uko uyu mukinnyi azajyana na bagenzi be mu mwiherero utegura shampiyona bazagirira muri Amerika, gusa abenshi mu bakinnyi ‘iyi kipe baracyari mu kiruhuko cy’igikombe cy’isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger