AmakuruAmakuru ashushye

Muhanga: Abarenga 80 ni bo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho guhungabanya umutekano

Inzego zishinzwe umutekano zamaze guta muri yombi abantu barenga 80 bakurikiranweho kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano bimaze iminsi bikorerwa mu nce zitandukanye zigize akarere ka Muhanga.

Inkundura yo guta muri yombi aba bantu ije ikurikira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biheruka gukorerwa i Shyogwe mu karere ka Muhanga, aho abantu bitwaje intwaro gakondo zirimo ibyuma baje bagatemagura abaturage.

Mme Beatrice Uwamariya uyobora akarere ka Muhanga, yatangaje ko ibyabaye bitari gutuma batuza nk’ubuyobozi dore ko byari byanateye abaturage ubwoba.

“Ntabwo twagombaga gutuza kuko ntiwayobora umuturage ufite ubwoba, niyo mpamvu twakoze umukwabu wo gufata bamwe mu bantu batazwi ndetse binagaragara ko ntaho wababariza, banacyekwaho kuba hari bamwe mu bakora ibi bikorwa bihungabanya umutekano n’ubusugire bw’igihugu. Harimo abemera uruhare rwabo banatangiye gukorerwa amadosiye ngo bashyikirizwe ubutabera.” Mayor wa Muhanga aganira na Igihe.com dukesha iyi nkuru.

Muri 82 batawe muri yombi, Uwamariya avuga ko 45 bemeye ko bakoze ibikorwa bihungabanya umutekano mu gihe 19 batangiye gukorerwa amadosiye.

Yakomeje anavuga ko aba bafashwe bazagezwa imbere y’imiryango yabo kugira ngo rubanda rubamenye.

Ati”Abaturage bacu ntibagomba kugira ubwoba kuko natwe ntabwo turyamye. Aba twafashe bagomba kugezwa aho batuye bakababona imbonankubone kuko usanga hari ababyeyi batazi aho abana babo baba ukabasanga mu mujyi bakora ibikorwa bihungabanya umutekano no kubangamira ibikorwa by’abaturage.”

Nyuma y’ibikorwa by’ubu bugizi bwa nabi, abaturage bari basabye ko bajya bahabwa abapolisi cyangwa abasirikare bakabafasha irondo, bitaba ibyo bagahabwa ibikoresho byabafasha guhangana n’abagizi ba nabi.

Inzego z’umutekano muri aka karere zijeje abaturage gukomeza kubacungira umutekano gusa zibasaba ubufatanye no gutanga amakuru ku gihe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger