AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ndikumana Katauti watabarutse arashyingurwa kuri uyu mugoroba

Umunyarwanda  wagacishijeho mu bihe  byatambutse muri ruhago ya hano mu Rwanda  Ndikumana Katouti  yanyuze  mumakipe menshi  akomeye, akaba yari numutoza w’ungirije muri Rayonsport arashyingurwa mu irimbi ryinyamirambo kuri uyu mugoroba nyuma yurupfu rwe rutunguranye.

Mu kiganiro  Minani Hemed umwe mu bakuriye abafana b’Amavubi ndetse yari inshuti ikomeye ya Katauti yagiranye na  Rwandamagazine.com  yahamije ko mu idini ya Islam barara bashyinguye umuntu wapfuye ngo kereka iyo hari umwe mu bo mu muryango we usabyeko bitakubahirizwa.

Mu idii rya Islam amuntu ashobora kudashyingurwa kumusi yapfuyeho mugihe haba hari umwe wo mu muryango we ubisabye ari kure , icyo cyifuzo kirubahirizwa, nta cyaha kiba gikozwe. Nkigihe nanone haboneka umuntu washakaga kumusezeraho bwanyuma ariko akaba ari kure, nabwo birubahirizwa. 

Gusezera kuri Katauti biraba saa sita ku Musigiti wo kwa Kadafi, ashyingurwe saa cyenda z’umugoroba mu irimbi ryo mu Rugarama aho abayisilamu bashyingura i Nyamirambo. Mu Nyakabanda aho Katauti yari atuye niho hakomereza ikiriyo hafi y’Akagali ka Nyakabanda.

Kataouti yashakanye na Oprah nyuma baza gutandukana , Oprah yishakira undi mugabo
Uyu i umwana w’umuhungu Katauti asize
Twitter
WhatsApp
FbMessenger