AmakuruUbukunguUtuntu Nutundi

Ibintu byagufasha kuramba kukazi cyangwa se kubana neza numwunganizi wawe

Kwizerana nibyo bituma abantu bakomeza kugirana umubano mwiza nta kwizerana umubano wanyu urangira vuba, ikindi kandi kwizera umuntu ntabwo ari ibintu bihita biza ako kanya ahubwo bisaba igihe runaka ubana cyangwsa ukorana numuntu.

Umuntu wese w’umwunganizi wawe cyangwauwo  mukorana mu kazi runaka aba ashaka ko umwizera murwego rwo gukomeza gukorana nawe neza hano rero twabahitiyemo ibintu byingezi byagufasha kugirango wizerwe.

1.Gerageza uzirikane isezerano ryawe.

Abantu benshi ntabwo iki kintu bagiha agacaciro, kubahiriza ibyo wiyemeje bituma umuntu mukorana akwizera kuberako iyo abonye byabindi wa mwemereye uri kugerageza kubyubahiriza arushaho ku kwizera .  Ntuzakore ikosa ryo kwiyemeza ibyo utazashobora gukora , niba hari ibyo wemereye uwo mukorana gerageza ubyubahirize kandi ku gihe mwumvikanye kuberako imvugo nitaba ingiro ntabwo uwo mukorana azajya yemera ibyo umubwiye cyangwa mwumvikanye.

2.Icyubahiro

Icyubahiro ni ikintu cyingenzi kumubano ugirana numwunganizi wawe, numwubaha uzaba wamushoboye, singombwako umweerekako uri hasi ye ariko ugomba kugerageza kumwerekako umwubaha  Kuberako nutamwubaha bizagutera kujya ukora ibintu bibabaza uwo mukorana kugirango muhimane. bityo rero umubano wanyu ntuzamara kabiri.

3.Kuba inyangamugayo

Ntakintu cyiza kibaho nko kuba Inyangamugayo , mu bintu byose ugaharanira gukoresha ukuri.Iyo ubaye inyangamugayo ugaragara neza imbere yumuntu mukorana kuberako iteka  niyo wakora amakosa utabishakaga kandi ukihutira gusaba imbabazi niba wakosheje ntakabuza azakumva.

4.Kutihagararaho

Abantu benshi bakunze kwihagararaho ugasanga ntibashaka gusaba imbabazi cyangwa se kwemera amakosa iyo bakosheje,  nyamara uwo mukorana cyangwsa umukorfesha wawe aba ashaka kumva uko wiregura , abenshi rero ntibakunda umuntu utsimbarara ku makosa ye, burya wa muntu wemera ko yakosheje kandi akemera gusaba imbabazi umukoresha wawe uramba mu kazi.

5.Irinde kugira ibanga ritari ngombwa.

Abantu benshi mu kazi bakunze kugira amabanga ugasanga ntabwo bashaka gushyira ukuri ahagaragara, akenshi bigaragarira  mu makosa abakozi bakora ugasaga niba umukozi umwe akoze amakosa mu kazi noneho umuyobozi wanyu yashak kugirango akubaze amakuru yuko byagenze ugashaka kumugirirra ibanga kandi bitari ngombwa , nubikora gutyo ntabwo uzizerwa mu kazi.

Iyo ugiriwe icyizere mu kazi ukanarangwa nimikorere myiza ntakabuza amafaranga araboneka kandi ukanaramba mu kazi kawe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger