AmakuruPolitikiUbuzima

Musanze:Abangavu babyariye i wabo bakameneshwa bahawe iminsi mikuru babigereranya no kuvuka ubwa kabiri

Bamwe mu bana b’abakobwa babyariye iwabo bakiri bato bakirukanwa mu miryango yabo bo mu Karere ka Musanze, bari kumwe n’abo babyaye bafashijwe kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ibyishimo birabarenga babifata nk’abavutse ubwa kabiri.

Ni ibyishimo bagaragaje ubwo abakobwa basaga 40 bakomoka mu Mirenge ya Kinigi na Nyange batewe inda zitateganyijwe basanzwe bafashirizwa mu kigogo cya Muhisimbi Voice in Youth Concervation, aho bahabwa amasomo y’imyuga bigishwa kudoda n’andi masomo yerekeranye no kubungabunga ibidukikije, kugira ngo bizabafashe kwiyitaho no kurera neza abo babyaye.

Bamwe muri aba bangavu bavuga ko bagiye bashukishwa ibintu bitandukanye abandi bagafatwa ku ngufu bibaviramo gusama inda batiteguye, mu miryango yabo babimenye barirukanwa babura iyo berekeza bagahungira mu bihugu by’abaturanyi, ariko ngo ubu ubuzima bwatangiye kugira isura aho batangiye kubitaho, kugeza n’ubwo batekerezwaho bagahabwa iminsi mikuru nk’abandi.

Hagenimana Angelique ni umwe muri bo yagize ati” Mama akimenya ko ntwite byabaye bibi cyane, aranyirukana mpungira muri Congo marayo icyumweru nzerera binyobeye ndagaruka, mbaho nabi cyane kugeza mbyaye, ubu Muhisimbi inyigisha kudoda, banaduhaye Noheli na Bonane ibyishimo nagize uyu munsi ni ibyambere kuva nabyara umutima wuzuye umunezero meze nk’uvutse ubwa kabiri.”

Nyiramahirwe nawe yagize ati” Mu rugo bakimenya ko ntwite naraciwe mpinduka ikivume mu bandi bana, ndatotezwa cyane naje guhungira muri Uganda biranga ndagaruka nkomeza kubaho nk’igicibwa, ibihe by’iminsi mikuru baguriraga abandi imyambaro ariko njye cyaraziraga, no kurya kubyo batetse byabaga ari ibitutsi, ariko aha twagaburiwe turanywa, duhabwa impano, abana bacu bariye keke sinabona uko mvuga ibyishimo twagize twabaye nk’abongeye kuvuka bundi bushya.”

Umuyobozi wa Muhisimbi Voice in Youth Concervatin, Emmanuel Harelimana avuga ko kwishimana no gusangira n’aba bangavu iminsi mikuru bigamije kubereka ko bafite ubitayeho, no kubaremamo icyizere cy’ubuzima bufite intego, ariko anabibutsa ko bakwiye kwitwararika
bakirinda gusamara byatuma bongera guhura n’ibishuko byakongera kubangiriza ubuzima.

Yagizwe ati ” Ubusanzwe dufasha abana babyaye inda zitateguwe baturuka mu miryango itishoboye by’umwihariko ababa baraciwe mu miryango yabo, baba bafite ihungabana rikabije kuko ntawubitaho, byatumye dufata umwanya bo n’abana babo dusangira Noheli tubibutsa ko tugiye no gutangira undi mwaka tugomba gukorera ku ntego, aba nibo muryango wanjye kandi bibafasha kubona ko bafite ubitaho bakigirira icyizere.”

Akomeza agira ati ” Ikindi tubibutsa nk’ubutumwa bwihariye muri iyi minsi mikuru ni uko bakwiye kwitwararika ntibasamare, kuko muri iyi minsi bahura n’ibishuko byinshi byatuma ubuzima bwabo busubira mu bibazo birenze ibyo bahuye nabyo, tunasaba ababyeyi gukomeza kubitaho ntibabatererane kuko bakiri bato.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, ashimangira ko aba bana badakwiye gutereranwa mu miryango, ahubwo bakwiye kwitabwaho bakanakomeza kugirwa inama, anemeza ko bakomeza kubakurikirana kugira ngo amahirwe abagenerwa ajye akomeza kubageraho.

Yagize ati ” Aba bana baba barahuye n’ihungabana rikomeye ku buryo baba bakeneye uwo kubitaho bakaganirizwa kugira ngo bigarurire icyizere, ababyeyi nibo bakwiye gufata iyambere, muri sosiyete babamo nabo ntibabahe akato babita ya mazina abapfobya, kwigisha ni uguhozaho ubukangurambaga burakomeje, gusa twibutsa n’aba bana kwirinda ibindi bishuko byose byatuma bongera gutwita batarageza igihe.”

Kugeza ubu mu Mirenge ya Kinigi na Nyange abana b’abakobwa babyariye iwabo batarageza ku myaka 18 barenga 150, bamaze kwigishwa imyuga yo kudoda n’amasomo ajyanye no kurengera ibidukikije, babifashijwemo n’umuryango utegamiye kuri leta Muhisimbi Voice in Youth Convervation, bagamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe biteza imbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger