AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yatumye hari amwe mu mahane ya Arabia Saoudite ahinduka

Ikimenyabose mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo azemererwa kubana n’umukunzi we Georgina Rodriguez batarashyingiranwa byemewe n’amategeko n’ubwo bitemewe mu gihugu cya Saudi Arabia agiye gukinamo.

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bamaze igihe kinini babana nubwo batashyingiranwe ndetse ngo niko bizakomeza muri Saudi Arabia itemerera abantu kubana mu nzu imwe bataraseeranye.

Amakuru aravuga ko nubwo aba bombi batahamije isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore batazakurikiranwa mu gihe cyose bazamara mu mujyi wa Riyadh muri Saudi Arabia.

Ronaldo w’imyaka 37 yerekeje mu ikipe ya Al Nassr nyuma yo kuva nabi mu ikipe ya Manchester United yari amazemo umwaka akinira.

Uyu bivugwa ko buri mwaka azajya ahembwa akayabo ka miliyoni 200 z’amayero,amafaranga atarahabwa umukinnyi n’umwe mu mikino yose ikinwa ku isi.

Ronaldo yerekanwe ku mugaragaro kuwa Kabiri w’iki cyumweru imbere y’abafana ibihumbi 25 bari baje kureba umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka y’isi.

Ronaldo yari kumwe n’umuryango we ubwo yerekwaga abafana ndetse abanyamategeko bahise bavuga ko uyu nabana n’uyu mukunzi we bazaba bishe amategeko y’iki gihugu.

Ronaldo yahuye na Rodriguez ubwo yakinaga muri Real Madrid muri 2016 anubu bafitanye abana babiri- Bella na Alana.

Ronaldo afite abandi bana 3 barimo Cristiano Jr.,impanga Eva na Mateo.

Hagati aho,abakurikira ikipe ya Al Nassr yo muri Arabia Saudite kuri Instagram, biyongereyeho miliyoni zisaga 10 zose mu minsi mike cyane Cristiano Ronaldo amaze ayigiyemo. Benshi batangiye kwifuza kureba shampiyona ya Saudi Arabia kubera uyu mukinnyi.

Indi nkuru

Cristiano Ronaldo n’umuryango we muri Arabia Saoudite baranzwe n’ushya twinshi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger