AmakuruUburezi

Musanze: Zero out of school mu ntego nshya yo gushimangira uburezi buhamye

Akarere ka musanze gafatanije n’Umushinga Save the Children, bateguye inama ku wa 5 tariki ya 17/04/2026, yahuje ingeri zitandukanye harimo: Inzego z’Umutekano, Abayobozi b’Imirenge igize Akarere, abayobozi b’Ibigo by’amashuri byose bibarizwa muri iyo Mirenge, abarimu babarizwa mur’ibyo bigo n’abandi batandukanye. Iki gikorwa kikaba cyari kigamije gusesengura imitsindire y’abanyeshuri, cyane cyane mu bizamini bya Leta.

Afungura inama y’Uburezi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage Bwana Theobard Kayiranga, wahaye ikaze kuri bose, ariko yibutsa abarezi ko bagomba gushyira mu bikorwa ingero babonye, ubwo bakoraga urugendo shuri bigeze gukorera mu Karere ka Kirehe.

Yagize ati: “”Ku bijyanye no kuzamura amanota y’ibizamini bya Leta ku bana bacu, birasaba ko dushyira mu bikorwa ibyo twabonye mu rugendo shuri twigeze gukorera mu Karere ka Kirehe.””

Akomeza avuga ko nta n’impamvu yabuza kubigeraho, cyane ko Musanze na mbere ya hose yahoze ari igicumbi cy’uburezi mu Rwanda. Yabihamije yemeza ko tutakagombye kujya munsi y’amanota 70 cg 80% mu bizamini bya Leta.

Ndahayo Paulin uhagarariye Umushinga Zero out of School Children bivuga ngo Umwana wese yige, uterwa inkunga n’Igihugu cya Katari, we yavuze ko nta mwana n’umwe ugomba kuba atari mu ishuri, haba mu Rwanda, ndetse no ku isi muri rusange.

Ati: “”Umushinga ugamije gushyira umwana wese mu ishuri watangiye muri nzeri 2023, utangizwa na Leta y’URwanda, ku bufatanye n’igihugu cya Katari, aho hifuzwaga ko abana bose batari mu ishuri barigarukamo, ibihugu byombi byumvikana ko bitaba mu Rwanda gusa, ahubwo byaba bityo no ku isi yose, binumvikanwaho ko umushinga ugomba kumara imyaka 5 abana bose batari mu ishuri barigarutsemo.””

Yakomeje avuga yuko batangira muri uriya mwaka wavuzwe haruguru, babaruye abana bagera ku bihumbi ijana na mirongo irindwi na barindwi, n’abana ijana na cumi n’icyenda (177. 119), ariko mu gihe cyo kubarura basanze biyongera kuko uyu munsi bageze hafi ibihumbi ijana na mirongo icyanda (190.000), ariko abamaze kugaruka mu ishuri bakaba bamaze kurenga ibihumbi mirongo inane (80.000).

Uhagarariye Umushinga umwana wese yige, avuga ko mu rugendo rwose bakoze, basanze hari impamvu zitandukanye haba ku ruhande rw’umubyeyi, umwana ndetse no ku murezi, zituma abana bata ishuri, ati buri wese yagiye atubwira ize, cyane cyane zabaga zibogamiye ku myumvire ya buri ruhande, wareba ugasanga nyirabayazana ari imyumvire.

Yatanze urugero ko iyo umwana yiboneye udufaranga akomoye ku kazi k’intica ntikize ku ruhande, ahita areka ishuri akajya gukorera twa dufaranga tutazagira aho tumugeza, na none umwana iyo adatsinda mu ishuri, agasibira 1;2 ubwa 3 ishuri arivamo kuko atinya ko abarimu, abanyeshuri bagenzi be bamuseka. Umubyeyi nawe kubera amikoro make n’ubukene bituma iyo ku ishuri mwarimu yasabye wa munyeshuri amakaye, amafaranga y’ishuri se, iyo bitabonetse, mwarimu kwihangana biranga umunyeshuri agataha iwabo.

Yaje gukomoza no ku karengane k’abana bafite ubumuga, aho n’ababyeyi babo babahisha munzu, n’iyo hagize ugera ku ishuri, nta hamare kabiri bitewe n’ubushobozi buke bw’ikigo kuko kuri bene abo bana, bakenera ibikoresho byabugenewe kugira ngo bige neza, amikoro y’ikigo agatuma batamufata.

Ndahayo yanze gusoza atavuze ku babyeyi basiga abana babo bakigira mu bihugu duturanye, ngo barashaka ibizabatunga mu muryango, ibituma umukuru muri babana basigaye, ahugira mu kurera barumuna be, ibyo kwiga bikaba biramucitse, ndetse n’iyo ba babyeyi bagarutse, wa mwana agashaka gusubira mu ishuri nyuma y’imyaka 3 cg 4 arivuyemo, usanga umuyobozi w’ikigo amwangiye yikanga ko umunyeshuri ashobora kuba agarutse yarabaye mubi mu mico no mu myitwarire.

Yashoje asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, ababyeyi b’abana, ko bagerageza kwegera, gutega amatwi no gutwara umwana gake gake, kuko umwana wageze mu ishuri, n’ubwo yaba umuswa atabura icyo avanayo kizafasha wa mwana, kigafasha ababyeyi be ndetse n’igihugu muri rusange. Anibutsa abari muri iyo nama wa mugani uvuga ngo: Uwishe ababi yamaze abeza.

Umwe mubari mur’iyi nama , Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Cyabagarura Bwana Francois Ruhanamirindi, we yishimiye ko yungukiyemo byinsi, agaragaza ko ingamba zayifatiwemo nizikurikizwa neza, nta mwana n’umwe uzasigara atagiye mu ishuri.

Ati: “”Ndashima Leta y’URwanda n’igihugu cya Katari, binyuze mu mushinga Save the Children, batekereje gushyiraho uburyo bwo kwigisha umwana wese. Akomeza avuga ko bibaye byiza urugero rwahera ku rwego rw’Akarere, bityo umuyobozi w’Akarere yabona wa mwana mu muhanda wataye ishuri, akareka guhamagara, Umuyobozi w’Umurenge, ngo bikomeze kuburyo hazahamagarwa Umuyobozi w’Umudugudu, ahubwo rwa rwego rwa 1 rugafata wa mwana nk’ uko tubyumvikanyeho twese mur’iyi nama, wa muyobozi akamujyana iwe, akamusubiza mu ishuri.

Yakomeje nawe yemera ko ikibazo cy’abana bata ishuri gikomeye, asaba bagenzi be kukigira icyabo, bafatanije na Leta ndetse n’ababyeyi b’abana, bitoza kumvikana n’abarimu bayobora, kuko kuyobora atari ukuba umupolisi w’abo uyobora. Iyo ikaba ngo ariyo turufu we akoresha mu kigo ayoboye, kandi imufasha gukomeza guteza imbere ikigo cye, binamufasha gutsindisha abana benshi mu bizamini bya Leta.

Yashoje atubwira yuko iki gihembwe cya 3 yiteguye we n’abarimu be, kwigisha abana ku buryo buvuguruye no kuzatsindisha abana ku mubare wisumbuye mu bizamini bya Leta umwaka utaha.

Mugenzi we Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Kampanga Madame Beatha Harerimana, avuga ko ashimishijwe n’isesengura ryakozwe rijyanye n’imitsindire y’abana mu bizamini, akanishimira ko kuba iyi nama ibaye nyuma y’igihembwe cya 2 bitwinjiza mu gihembwe cya 3, biduhaye kumenya ahagaragaye intege nke, kugira ngo hakosorwe.

Yagize ati: “”Mu buryo bwo kwirinda yuko hagira umwana n’umwe uducika akajya hanze y’ishuri kubera gutsindwa, ikigo nyoboye imyigire n’imitsindishirize nabigize igicuruzo. Akomeza avuga ko we n’abarimu be bafatanya icyo gikorwa kuburyo cyahindutse bizinesi mu mibereho yabo, ku buryo bamaze kwitegura igihembwe cya 3, boherezanya abana ingenga bihe mu kiruhuko gisoza igihembwe cya 2, bayishyira ababyeyi babo, igaragaza ingamba bafitiye isoza ry’umwaka, aricyo gihembwe cya 3.

Béatha yashoje atugaragariza imigambi ye ahabwa n’ubufatanye afitanye n’abarimu be bakorana neza kandi mu buryo busobanutse, ibyo bikamwizeza kuzabona umusaruro mwiza kuri buri mwana mu mpera z’uyu mwaka.

Inama yashoje Umuyobozi wungirije Ushinzwe iteramberen’imibereho myiza y’abaturage Bwana Théobard Kayiranga asaba abitabiriye inama, cyane cyane abayobozi b’ibigo by’amashuri, kuvugurura imikorere yabo, bakirinda ko hatagira umwana uta ishuri bitewe n’impamvu zakomoka ku kuba ikigo yigaho haboneka imyitwarire idahwitse y’umwarimu, kuko nafatwa atazagenda wenyine, ahubwo azajyana n’umuyobozi umushinzwe.

Yashoje asobanura ko uburezi bwiza bushingiye ku mwana , umubyeyi n’umurezi, aribwo bugira ireme rituma bose bagira umusaruro, n’igihugu kikabyungukiramo muri rusange.

Yanditswe na Theogene Habumuremyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger