AmakuruImikino

Musanze FC yibitseho abakinnyi babiri birukanwe muri Police FC

Ikipe ya Musanze FC yamaze gusinyisha Umuzamu Nzarora Marcel cyo kimwe na myugariro Munezero Fiston, nyuma y’igihe gito batandukanye n’ikipe ya Police FC.

Iyi kipe yo mu Ruhengeri yemeje amakuru y’isinyisha ry’aba bakinnyi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Myugariro Munezero Fiston umaze igihe arekuwe n’inzego z’ubugenzacyaha, yirukanwe na Police FC kubera ibyaha byo gutera inda umwana w’umukobwa utagejeje ku myaka y’ubukure yashinjwaga, byanatumye RIB imuta muri yombi mu rwego rwo kumupererezaho.

Nzarora Marcel we yafashe umwanzuro wo gusezera muri iyi kipe nyuma yo gusanga nta hazaza ayifitemo ahanini bitewe no kutumvikana n’ubuyobozi bwayo.

Aba basore bombi bagomba gukoresha imbaraga z’umurengera kugira ngo bazahure ikipe ya Musanze FC yugarijwe n’ibibazo by’urudaca, dore ko yibereye ku mwanya ubanziriza uwa nyuma muri shampiyona. Iyi kipe iheruka gusezerera abatoza bayo bungirije baje gukurikirwa na Maitre Masumbuko wari umunyamabanga wayo, yugarijwe nanone n’ikibazo kiri mu buyobozi bukuru bwayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger