Amakuru ashushyeImikino

Nova Bayama yirukanwe burundu muri Rayon Sports

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwirukanye burundu Nova Bayama kubera ko ngo yatereranye ikipe ubwo yakinaga na Musanze FC . Ngo yabeshye ko arwaye kandi nta raporo ya muganga ibyemeza.

Nova Bayama yari asigaje amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe ya Rayon Sports yinjiyemo mu mwaka wa 2016.

Undi mukinnyi wa Rayon wafatiwe ibihano ni Djabel Manishimwe wahagaritswe ukwezi kuko ngo yataye akazi nawe agatererana ikipe mu mukino bakinnye na Musanze FC.

Umukino aba bombi bahaniwe ko batereranye ikipe wari wahuje Rayon Sports na Musanze urangira Rayon Sports itsinze 2-1.

Icyo gihe Djabel yari yararanye n’ikipe i Musanze ariko aza kuvayo mbere y’umukino kuko yavugaga ko afite ubutumire bw’ikipe yo muri Portugal bityo ko yari afite itike y’indege yo kwerekeza muri Kenya aho agomba gushakira Visa yo kujya muri Portugal. Yahise akurwa ku rutonde rw’abakinnyi bari kwifashishwa ku mukino wa Musanze FC.

Manishimwe Djabel yavugaga ko indege yagombaga guhaguruka saa cyenda habura iminota mike ngo umukino na Musanze FC utangire.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports  buvuga ko iyo kipe yo muri Portugal nta butumire bwayo babonye bigatuma bafata Djabel nk’umukozi wataye akazi bukaba bwahisemo kumuhagarika igihe kingana n’ukwezi kandi akazatanga ibisobanuro.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu  Manishimwe Djabel aracyari muri Kenya aho ari gushakira Visa yo kujya mu gihugu cya Portugal kuvugana n’ikipe yamubengutse.

Nova Bayama yirukanwe burundu muri Rayon Sports
Twitter
WhatsApp
FbMessenger