AmakuruImikino

Musanze FC yanganyije na Police FC, AS Kigali iratsikira

Ikipe ya Musanze yahaye buri mukinnyi wayo ihene nk’impano y’ubunani,yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino bakiniye i Musanze aho abafana bari bemerewe kwinjira ku buntu.

Musanze yari yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 21,ku gitego cyatsinzwe na Amran Nshimiyimana ariko cyishyurwa na Danny Usengimana kuwa 77.

Ku rundi ruhande ikipe ya Sunrise FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda,iyibuza gusiga amanota menshi abo bahanganye.

Ikipe ya Sunrise FC yatsindiwe na Babuwa Samson ku munota wa 58 hanyuma na Yafesi Mubiru ashyiramo igitego cya kabiri kuwa 68 mu gihe AS Kigali yatsindiwe impozamarira na Jacques Tuyisenge ku munota wa 89.

AS Kigali irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 2,yari yizeye kuyisiga menshi mbere y’uko ikina na Gasogi United ariko ntabwo byayikundiye.

Uko imikino yose yagenze uyu munsi:

Sunrise FC 2-1 AS KIGALI
Musanze FC 1-1 Police FC
ESPOIR FC 0-1 Gorilla FC
Rwamagana FC 1-2 MUKURA VS
Rutsiro FC 1-2 Bugesera FC

Urutonde tw’agateganyo:

1. AS KIGALI 30 Pts
2. Rayon Sports 28 Pts (-1)
3. APR FC 27 Pts (-1)
4. Kiyovu Sports 27 (-1)
5. Gasogi 25 Pts

Indi mikino:

Ku wa Kane, tariki 22 Ukuboza 2022

Etincelles vs APR FC

Ku wa Gatanu, tariki 23 Ukuboza 2022

Marines Fc vs Kiyovu Sports
Rayon Sports vs Gasogi United saa 18:30

Inkuru yabanje

Perezida wa Musanze FC yageneye abakinnyi b’iyi kipe impano ikomeye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger