AmakuruImyidagaduro

Muri Miss Earth haravugwa umuterankunga washatse gusambanya abakobwa bitabiriye iri rushanwa

Abakobwa batatu mu bari bahataniye ikamba rya Miss Earth mu irushanwa ryitabiriwe na Miss Umutoniwase Anastasie riherutse kubera mu Mujyi wa Manila muri Philippines, bashyize mu majwi umuterankunga w’iryo rushanwa bavuga ko yashatse kubakorakora no kubakoresha imibonano mpuzabitsina.

Aba bakobwa uko ari batatu banyujije ubu butumwa bwabo kurubuga rwa Instagram aho Miss Emma Mae Sheedy wari uhagarariye ibirwa bya Guam, Miss Jaime VandenBerg wari uhagarariye Canada na Miss Gyles-Brown wari waserukiye u Bwongereza bavuga ko basabwe ruswa y’igitsina n’umwe mu baterankunga b’iri rushanwa ndetse bakavuga ko banagerageze gutabaza abo bireba ntibabone ubufasha bukwiye.

Aba bakobwa uko ari batatu bagaruka ku mugabo witwa u mugabo witwa Amado Cruz, umwe mu baterankunga b’iri rushanwa ufite za resitora nyinshi mu mujyi wa Manila muri Philippines ahabereye irushanwa.

Aba bakobwa bavuga ko uyu mugabo yageragezaga kubegera muburyo bwose bushoboka abizeza ko nibemera kugirana nawe imibonano mpuzabitsina azabafasha akabageza kure muri iri rushanwa Miss Earth 2018.

Miss Jaime VandenBerg wari uhagarariye Canada we yavuze ko umuterankunga yamuhaye nimero ye ya telefoni atabishaka ndetse agatangira kumwaka nimero y’icyumba cya hoteli araramo.

Miss Sheedy wo muri Guam we yahishuye ko yakururwaga agakurwa mu bandi cyo kimwe na bamwe muri bagenzi be agatumirwa kuri mu  birwa by’ibanga, ndetse ngo uyu mugabo yanamutumiye mu nzu ye ngo we na bagenzi be bamubyinire.

Ikindi uyu mugabo avugwaho ngo ni uko yakomezaga abasaba kubyinana nawe mu gikorwa kimwe cyabereye ahitwa Manila Yacht Club, aho bamwe mu bari bahataniye ikamba bose basabwe kwiyerekana mu buryo bugaragaza ikimero cyabo  bakanabyinira mu bwato bw’uyu mutera nkunga, gusa ngo aba bakobwa bagize impungenge bo n’abandi bagenzi babo ba3 bahunze bakava aho abandi bari bakajya gutegereza mu modoka yari kubatwara ibavana aho.

Lorraine Schuck, Visi Perezida wa Carousel Productions, ikigo gitegura iri rushanwa rya Miss Earth yavuze ko Cruz ushinjwa guhohotera abakobwa yirukanwe mu mitegurire y’iri rushanwa nubwo ku munsi ubwo hatangagwa ikamba uyu mugabo yari ari mubitabiriye ibi birori.

Miss Umutoniwase Anastasie wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ntabyinshi aratangaza kuri ibi aba bakobwa batatu bavuga gusa ngo ibi byo gusabwa rushwa ishingiye ku gitsina  bitamubayeho icyo azicyo ngo ni uko bishiboka cyane ko bamwe mu bakobwa bitabira iri rushanwa bashobora kumarana umwanya bari kumwe n’abaterankuga bifotoza amafoto atandukanye aha nini agamije kwamamaza ibikorwa byabo batera nkunga.

Irushanwa rya Miss Earth riri mu marushanwa akomeye y’ubwiza ku isi, rigamije ahanini gukora ubuvugizi bwo kurengera ibidukikije ku isi. Irushanwa ry’uyu mwaka ryegukanwe n’umukobwa witwa Nguyễn Phương Khánh wo muri Vietnam.

Uhereye i bumoso, Jaime VandenBerg wo muri Canada, Abbey-Anne Gyles-Brown w’u Bwongereza na Emma Mae Sheedy wo mu Birwa bya Guam
Miss Anastasie Umutoniwase wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ry’uyu mwaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger