AmakuruImikino

Muri kamarampaka yo gusimbura Intare, Pepeniere yandagaje Sorwathe

Ikipe ya Pepeniere FC yo ku Ruyenzi imaze gutsinda Sorwathe y’i Kinihira ibitego 4-2, mu mukino wa mbere wa kamarampaka ugamije gushaka umusimbura wa Intare FC yatangaje ko itagikinnye shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Sorwathe n’ubwo yatsinzwe uyu mukino ni yo yari yabanje kureba mu izamu rya Pepeniere, dore ko mu minota 12 ya mbere iyi kipe y’i Kinihira yari yashoboye kwinjiza ibitego 2. Igitego cya mbere kinjiye ku munota wa 3 gitsinzwe n’uwitwa Mushimiyimana Telesphore, Habimana Noel yongera kubonera iyi kipe igitego cya kabiri ku munota wa 12 w’umukino.

Ikipe ya Pepeniere yahise na yo ikanguka, ibona igitego cyo kwishyura ku munota wa 28 w’umukino. Ni igitego cyatsinzwe n’uwitwa Dukundane Pacifique.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Sorwathe iri imbere n’ibitego 2-1.

Ikipe ya Pepeniere yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino yotsa cyane Sorwathe igitutu, birangira iyibonyemo ibitego 3.

Iyi kipe yishyuye umwenda wose ku munota wa 60 w’umukino ibifashijwemo na Claude Ahokubwayo, Dukundane Pacifique wari watsinze icya mbere aterekamo icya gatatu nyuma y’umunota umwe mbere y’uko ku mu minota y’inyongera Mugisha Josue arangiza burundu Sorwathe kuri Penaliti.

Iyi mikino izakomeza ku wa kane w’iki cyumweru, aho ikipe ya Gicumbi izakira Sorwathe mbere y’uko iyi kipe y’i Byumba yongera kwisobanura na Pepeniere mu mukino usoza iri rushanwa ari na bwo hazamenyekana uzahita azamurwa muri Azam Rwanda Premier league.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger