AmakuruImikino

Mukura VS yasinyishije umusimbura wa Rwabugiri Omar werekeje muri APR FC

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, yemeje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Nzarora Marcel utarigeze akinira Musanze FC n’umukino n’umwe.

Iyi kipe yo mu karere ka Huye yemeje ko yasinyishije uyu muzamu amasezerano y’imyaka ibiri, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Nzarora Marcel yari umuzamu wa Musanze FC kuva muri Gashyantare uyu mwaka, gusa iyi kipe yo mu Ruhengeri nta mukino n’umwe yigeze ayikinira kuva yayigeramo kubera kubura ibyangombwa.

Agiye muri Mukura VS nk’umusimbura wa Rwabugiri Omar wamaze gutandukana n’iyi kipe yerekeza muri APR FC.

Nzarora Marcel yiyongereye ku bandi bakinnyi Mukura yamaze gusinyisha, barimo Umwungeri Patrick,  Niyonkuru Ramadhan wavuye muri Musanze FC, Nyirinkindi Saleh wavuye muri Marines FC na Twizerimana Martin Fabrice watandukanye na APR FC.

Iyi kipe kandi yasinyishije Ndayisenga Ramadhan na Ntwari Evode wakiniraga APR FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger