AmakuruImikino

Mukura Vs yanoshe ku nyama y’uburakari bwa KNC nyuma yo gupfunyikira Gasogi United impamba ifatika

Gasogi United iri mu makipe yatunguwe bikomeye no gutahana insinzwi iremereye mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yijeje gukora impinduka zikomeye nyuma y’uko ikipe ye inyagiwe na Mukura VS ibitego 4-2.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 14,uyu muyobozi yavuze ko ibyabaye byashinjwa umunyezamu we n’umutoza Kirasa wasimbuje nabi bagatsindwa ibitego 4-2

Ati”Uyu mukino ntabwo nabona icyo nguvugaho, kubona Umunyezamu akora ibintu bya Kigoryi, ukabona abantu bajya gusimbuza umukino bakawurekura ubibona.Ibi ngibi hari ugomba kubizira.”

Benshi baratekereza ko ugomba kubizira ari umutoza Alain Kirasa kuko ubwo umukino wari urangiye yabwiye abo bari bicaranye ko igihe yamwihanganiye gihagije.

Kugeza ubu ku munsi wa 14 wa Shampiyona, Gasogi United iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 18.

Gasogi izasura Etincelles FC tariki 12 Ukuboza 2023,ku munsi wa 15.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger