AmakuruPolitiki

Musanze: Bimwe mu byumba 8 n’ubwiherero 12 byari byaraburiwe irengero byatangiye kubakwa

Ku kigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro II giherereye mu mudugudu wa Nyiraruhengeri, akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve, hatangiye kubakwa ibyumba bitatu by’amashuri abanza mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukabije bwarangwaga muri iki kigo.

Ni ubucucike bwatangiye kugaragara mu mwaka w’amashuri 2019-2020 ariko ku bufatanye bwa Minisiteri y’uburezi n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi bw’ibanze (REB), hagenwa uburyo ibyumba byakongerwa, aho hifujwe ko hakubakwa ibyumba 8 n’ubwiherero 12 kugira ngo hirindwe n’icyorezo cya Covid-19 cyariho icyo gihe ariko birangira biburiwe irengero kugeza na n’ubu.

Ubwo byaburirwaga irengero n’amafaranga agera kuri miliyoni makumyabiri n’imwe (21) , yagombaga kwishyurwa ba nyiri ubutaka (Expropriation ) aho byagombaga kubakwa nayo akaburirwa irengero, itangazamakuru ryakoze ubuvugizi ubugira kenshi ariko ubuyobozi bwariho icyo gihe bugashyira agati mu ryinyo ari nako bubeshya itangazamakuru ko bizubakwa ariko uko bagiye busimburana, ntacyazwe.

Uko imyaka yagiye isimburana n’ abayobozi bagasimburana, itangazamakuru ntiryahwemye kubaza irengero ry’ibi byumba 8 n’ubwiherero 12 kuko amambere ibyumba bitangwa kuri iki kigo, akarere ka Musanze kayoborwaga na Nuwumuremyi Jeanine , yungirijwe na Mpuhwe Andrew Rucyahana (FED) ndetse na Axelle Kamanzi (Affairres Sociales) mu gihe Guverineri w’intara yari Gatabazi Jean Marie Vianney ariko ntibyubakwa.

Manda yakurikiyeho, umuyobozi w’akarere yabaye Ramuri Janvier na none nawe yungirijwe na Mpuhwe Andrew Rucyahana na Axelle Kamanzi ariko uwari Guverineri Gatabazi JMV yari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ; aba bose babazwa iby’imyubakire y’ibi byumba, bakavuga ko bizubakwa ahahoze ONATRACOM ariko barinda kuva mu nshingano nta kirakorwa.

Député Murekatete Thérèse yitabiriye uyu muganda

Itangazamakuru ntiryahwemye kubivuga kuko ikibazo cyageze no mu ntumwa za rubanda , umutwe w’ abadepite maze gitangira kuvugutirwa umuti none dore kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 25/11/2023, umwe mu intumwa za rubanda Murekatete Thérèse, yifatanije n’abaturage b’ ubutugari tubiri ( Rwebeya na Kabeza ) mu muganda wo kunoza no guca umusingi mu kibanza kigiye kubakwamo ibyumba bitatu bizuzura bitwaye akayabo ka Miliyoni mirongo itatu n’icyenda by’amafaranga y’u Rwanda (39.000.000 frw).

Nyuma y’uyu muganda udasanzwe, uretse abaturage n’ ababyeyi barerera kuri iki kigo, n’ubuyobozi bwishimiye iyubakwa ry’ibi byumba kubera ko ngo bigiye gukemura ubucucike bwarangwaga muri iki kigo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Bwanakweri Mussa yashimiye ukubakwa kw’ibi byumba ngo kuko bije bigabanya ikibazo cy’ubucucike cyari kuri iki kigo cya Gashangiro II nubwo kitarangiye burundu uretse kugabanya.

Yagize ati ” Twongeye gushimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda idahwema gukemura ibibazo by’abaturage by’umwihariko uko yita ku burezi. Nk’aha turi Gashangiro II yari ifite ubucucike budasanzwe ariko ubwo tubonye ibi byumba bitatu birafasha iki kigo kugabanya ikibazo cy’ubucucike cyari gihari. Ni nayo mpamvu twongeye gutuma intumwa ya rubanda Hon. Murekatete Thérèse kongera akadukorera ubuvugizi, ibyumba byose byari biteganirijwe aha bikazubakwa kuko ubucucike buracyahari.”

Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite Hon. Murekatete Thérèse yashimiye abaturage uburyo bitabiriye uyu uganda bityo, abasaba kuboneza urubyaro , kwandikisha abavutse ndetse no kwandukuza abapfuye mu bitabo by’irangamimerere.

Yagize ati ” Ndabashimira uburyo mwitabiriye iki gikorwa cyo gutegura ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri. Ubu bwitabire bwanyu ni kimwe mu bimenyetso by’uko ibi byumba byari bikenewe koko. Ariko sinakwibagirwa kubabwira kuboneza urubyaro , kwandikisha abavutse ndetse no kwandukuza abapfuye mu bitabo by’irangamimerere.”

Hon. Murekatete Thérèse yakomeje abasaba abaturage gushimangira ihame ry’ ubumwe bw’abanyarwanda birinda amacubiri.

Yagize ati ” Ikindi mbashishikariza ni ukubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda mwirinda bimwe dusigaye twumva by’amatsinda ashingiye ku moko, ku gatsiko aka n’aka babyita amatsinda yo kugurizanya cyangwa ibimina bagamije gukomeza guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati” Duhangayikishijwe nuko abaturage bagira ubuzima bwiza, abana bakiga neza kuko biragaragara ko abenshi mu batarize muri aka gace babitewe n’ubutegetsi bubi bwariho. Bityo nkaba mbasaba gutekereza icyo gukora tukikura mu bibazo bitubangamiye aho kurangazwa n’ibidafite akamaro birimo ivangura, irondabwoko, irondakarere n’ibindi byahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Bamwe mu baturage bari muri iki gikorwa baganiriye na Isonganews.com bavuze ko bishimiye ibi byumba bigiye kongerwa kuri iki kigo cya Gashangiro II kuko ngo bizagabanya ubucucike bwahavugwaga dore ko ngo hari bamwe bahazanaga abana, bakabahakanira ko nta myanya ihari.

Evariste yagize ati” Twishimiye ibi byumba kuko twabyijejwe mu myaka itatu ishize ariko ntitwari twarabibonye, tukibaza aho byarengeye n’ impamvu yatumye bitubakwa muri iyo myaka yose bikatuyobera ariko kuba bigiye kubakwa ni ikintu cy’ingenzi kuko bizakemura ikibazo cy’ubucucike bwari buri kuri iki kigo.”

Nyirarukundo Drocelle ati ” Twishimiye ukuza kw’ibi byumba kuko abana bacu bigaga babyigana cyangwa se bamwe bakiga mu gitondo abandi nyuma ya saa sita mu gihe ku bindi bigo biga umunsi wose.Bityo rero, birakemura ibyo bibazo byose.”

Yakomeje asaba ubuvugizi ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga aho yagize ati ” Nyakubahwa Depite, twabasaba gukorera ubuvugizi abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakajya bahabwa amahirwe yo kujya bahabwa ibizamini byihariye aho gusangira ibizamini n’abadafite ubwo bumuga ndetse n’abarimu bagahabwa amahugurwa y’ururimi rw’amarenga.”

Amakuru yageze ku Isonganews.com atanzwe n’umuyobozi w’iki kigo cya Gashangiro II , Uwimana Pélagie ngo nuko ibi byumba bigiye gukemura ikibazo cy’ubucucike ku kigero cya 60% kuko ubu dukora iyi nkuru iki kigo cya Gashangiro II kibarirwamo abana bagera ku 1494 bigira mu byumba 19 kandi byakagombye kuba nibura 32 kugira ngo abana bige umunsi wose ( Single sheft).


Yanditswe na SETORA Janvier

Twitter
WhatsApp
FbMessenger