AmakuruImikino

Mukura inganyije na Rayon Sports, Rwatubyaye yongera kugaruka mu kibuga

Umukino wa shampiyona y’u Rwanda wahuzaga Mukura Victory Sports yari yakiriye Rayon Sports i Huye urangiye amakipe yombi anganyije 0-0, uyu mukino ukaba wagaragayemo Rwatubyaye Abdoul wakinaga umukino wa mbere nyuma y’umwaka urenga yaravunitse.

Ikipe ya Mukura yakiniraga imbere y’abafana bayo ni yo yihariye igice kinini cy’uyu mukino kurusha Rayon Sports.

Nta buryo bwinshi bw’ibitego bwagaragaye muri uyu mukino, keretse ubwabonetse ku munota wa 34 kuri koruneli yari itewe na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdoul ateye umupira uca hanze gato y’izamu rya Omar Rwabugiri, ibi akaba ari na ko byabaye ku mupira Ismailla Diarra yateye n’umutwe ku munota wa 43.

Uyu kandi ni wo mukino wa mbere Rwatubyaye Abdoul yakinaga kuva ku wa 22 Werurwe umwaka ushize ubwo yavunikiraga mu mukino wa Rayon Sports na Bugesera.

Igice cya kabiri cy’umukino na cyo ntaho cyari gitandukaniye n’icya mbere.

Uburyo bukomeye bwabonetse muri iki gice ni ubwabonetse ku munota wa 73, ku mupira Mutebi Rashid yari ahaye Lomami Frank, gusa umuzamu Bakame abera Rayon Sports umucunguzi.

Ku munota wa 89 Rayon Sports yabonye uburyo bw’igitego biciye kuri Caleb wari winjiye mu kibuga asimbura Yannick Mukuzi wari umaze kuvunika, gusa ateye umupira umuzamu Omar araryama awukuraho.

Uyu mukino usize Rayon Sports ku mwanya wa 3 muri shampiyona n’amanota 36, amanota 3 inyuma ya mukeba wayo APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 40, mu gihe AS Kigali ya mbere yo ifite amanota 41.

Mukura Victory Sports yo yahise ifata umwanya wa cyenda n’amanota 24.

Mu yindi mikino yabaye, Amagaju yatsinze Musanze 2-1, Mu gihe Gicumbi y’umutoza Bekeni yatsinze Bugesera ibitego 2-1.

Ababanjemo ku ruhande rwa Mukura : agire Saidi, Nshimirimana David, Rugirayabo Hassan, Mujyanama Fidele, Duhayindavyi Gael, Bukuru Christophe, Ciza Hussein, Mutebi Rashid, Kevin Hakizimana na Lomami Frank.

Ababanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports : Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdoul, Yannick Mukunzi, Mugisha Francois Master, Irambona Eric, Habimana Youssouf, Christ Mbondi, Muhire Kevin na Ismaila Diarra.

Ubwo Rayon Sports yageraga ku kivuga
Nkibisanzwe Umutoza Ivan Minaert aba yambaye ikote risa n’imyenda y’ikipe
Imodoka yatwaye ikipe ya Rayon Sports
Mukura VS igeze kuri Stade
Hanze ya Sitade mbere yuko umukino utangira , abana nibo bari benshi

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Mukura VS
Rwatubye Abdul ni we wari Kapiteni wa Rayon Sports kuri uyu mukino
Uyu mwali ni we wayoboraga abantu [……] ubu se ko badatsindana?
Bari bahanganiye umupira
Abatoza ba Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports
Rwatubye Abdul yari kapiteni
Tchabalala na Nyandwi Sadam
Diarra yari agize akabazo k’imvune
Nyuma y’umukino abatoza bombi basuhuzanyije

Twitter
WhatsApp
FbMessenger