AmakuruPolitiki

Muhanga:Abagabo 2 bavukana bari mu bagize uruhare mu rupfu rw’Umwarimu wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda

Hakomeje iperereza ku rupfu rwa Dr Muhirwe Karoro Charles wari Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, mu bakekwa umwe yavuze ko yahawe amafaranga ngo amuhitane.

Amakuru yamenyekanye avuga ko nyuma y’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Nyakwigendera Dr Muhirwe Karoro Charles wigishaga uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare (Nyagatare Campus), iperereza ryasanze hari abahawe ikiraka cyo kumwica.

Dusabe Albert w’imyaka 28 y’amavuko yemeye ko ari we wishe Dr Muhirwe, ahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (Frw 300,000). Avuga ko Uwitwa Minani Lambert ukora muri Croix Rouge y’u Rwanda ngo ni we watanze ayo mafaranga yatumwe Dr Muhirwe yicwa.

Ayo makuru avuga kandi ko uyu Minani yabanje guha Dusabe avance y’amafaranga ibihumbi mirongo irindwi (Frw 70.000), asigaye akayamuha ari uko asoje igikorwa cyo kwica Dr Muhirwe.

Bivugwa ko uwo Dusabe ushinjwa kwica Dr Muhirwe akimara gufatwa basanze amaraso yuzuye ku myenda ye bamubajije yemera ko ari we wamwishe.

Gusa bamwe mu baturage batanze ayo makuru bavuga ko Dusabe Albert yavuze ko yamwishe abifashijwemo na mukuru wa Minani bita Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote. Uyu Pilote ngo ni umushoferi usanzwe utwara imodoka y’abana biga ku Ishuri ribanza ryigenga mu Mujyi wa Muhanga.

Cyakora uyu we ntibavuga ikiguzi Minani yaba yaramuhaye, bagakeka ko yabikoreye ubuntu kuko icyo uyu Minani yababwiye bapfa, ngo ni isoko rya Farumasi (Pharmacie) Dr Muhirwe yamutwaye bikamubabaza.

Ayo makuru ahamya kandi ko Minani Lambert w’imyaka 45 y’amavuko afite akabari mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu Umurenge wa Cyeza, ariko akaba atuye ahitwa mu Cyakabiri mu Murenge wa Shyogwe.

Umurambo wa Dr Muhirwe Karoro Charles wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma, kugeza ubu ntibiramenyekana igihe azashyingurwa.

Amakuru ariho ubu yemeza ko Dusabe Albert, Minani Lambert n’Umuvandimwe we Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote bafungiye i Kigali.

Inkuru yabanje

Muhanga:Umwarimu wa Kaminuza yishwe abanje gushinyagurirwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger