AmakuruPolitiki

Muhanga:Umwarimu wa Kaminuza yishwe abanje gushinyagurirwa

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Charles Muhirwe yasanzwe mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Cyeza mu Kagari ka Kivumu aryamye mu muhanda yakuwemo amaso ndetse yanaciwe ururimi.

Nyakwigendera ni Charles Muhirwe Kororo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare.

Umurambo we bawusanze mu Mudugudu wa Musengo mu Kagari ka Kivumu, mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga

Uwahaye amakuru Radiotv10 dukesha iyi nkuru yavuze ko umurambo wa nyakwigendera bawusanze mu muhanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023.

Yagize ati “Ababonye umurambo we bwa mbere, basanze bamukuyemo amaso ndetse n’ururimi baruciye umutwe.”

Abaturanyi ba nyakwigendera wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, bavuga ko yari amaze igihe gito yimukiye muri aka Karere ndetse ko aho yari atuye ari naho yasanzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger