AmakuruPolitiki

Muhanga: Ikijumba cyarikoze gituma umubyeyi yihekura

Umubyeyi wo mu Karere ka Muhanga, witwa Mukanyabyenda Henriette arakekwaho kwica umwana witwa Niyonkuru Patrick w’imyaka 14, amukubise inkoni mu mutwe, amuziza guhekenya ikijumba.

Ibi byabereye mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga ubwo uyu mubyeyi yiteguraga kujyana ibijumba ku isoko.

Abaturanyi be bavuga ko nubwo yamwishe ariko atari yabigambiriye bityo ko yahabwa igihano cyoroheje.

Umwe yagize ati”Ntabwo yari yabigambiriye,ndumva bamuhanana ariko bakamworohereza igihano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Ndayisaba Aimable avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha ruri gukora iperereza kuri uyu mugore.

Ati”Umubyeyi wamukubise, yumvise ko umwana yatangiye kuremba, nawe yahise ajya mu bitaro kuko yavugaga ko umwana yamuteye ibuye. RIB yamusanze ku Kigo Nderabuzima cya Kiyumba, niho yari yagiye kwivuza.Ubu akaba ari gukurikiranwa na Satasiyo ya RIB mu Karere ka Muhanga.”

Gitifu Ndayisaba aragira inama ababyeyi kwirinda kwihanira ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera washyinguwe ku munsi w’ejo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger