AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakoze impinduka mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF)

Perezida Kagame akanaba umugaba w’ikirenga w’ingabo (RDF), yakoze impinduka mu Gisirikare cy’ u Rwanda.

Ni impinduka zasize zizamuye mu ntera ba Lieutenant Colonel 10 bagahabwa ipeti rya Colonel. Abazamuwe mu ntera nk’uko igisirikare cy’u Rwanda cyabitangje kuri uyu wa 30 Kanama 2023, barimo Lt Col Joseph Mwesigye, Lt Col Simba Kinesha, Lt Col Ndizeye Egide na Lt Col William Ryarasa ukuriye ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, na Rutsiro.

Abandi bazamuwe mu ntera ni Lt Col Sam Rwasanyi, Lt Col Issa Senono, Lt Col Thadée Nzeyimana, Lt Col Safari Alphonse, Lt Col Butare Fidele na Lt Col Nyirihirwe Emmanuel.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kandi yanashyizeho abayobozi bashya baza Divisiyo zigize igisirikare cy’u Rwanda.

Abo yashyizeho ni Gen Emmy Ruvusha yagize umuyobozi wa Disiziyo ya mbere na Maj Gen Eugene Nkubito wagizwe umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu. Naho Brig Gen Muhizi Pascal nyuma yo gusoza ubutumwa muri Mozambique, yagizwe umuyobozi wa Diviziyo ya mbere, Brig Gen Vincent Gatama agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Kane, naho Brig Gen Frank Mutembe agirwa umuyobozi wa Diviziyo ya Task Force.

Hakimara gutangazwa izi mpinduka zahise zishyirwa mu bikorwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger