AmakuruImikino

Mugheni Fabrice wakiniraga Kiyovu Sports yerekeje muri Rayon Sports

Mugheni Kakule Kasereka Fabrice wari kapiteni w’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse akaba yari umukinnyi ngenderwaho muri iyi kipe , yamaze kwerekeza muri Rayon Sports yahozemo mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports.

Uyu musore asubiye muri Rayon Sports nyuma y’uko yari yarareze Kiyovu Sports mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, avuga ko batamuhemba uko amasezerano bagiranye abivuga dore ko avuga ko yari amaze amezi 4 batamuhemba.

Amakuru avuga ko Mugheni Fabrice yasinye imbanzirizamasezerano y’imyaka ibiri azahabwa agaciro a yabonye urwandiko rumurekura ruvuye muri Kiyovu Sports.

Itegeko rya 14 rya FIFA, rigenga kugura no kugurisha abakinnyi mu ngingo yaryo ya mbere, ryemerera umukinnyi umaze amezi abiri adahembwa kwigira mu ikipe ashaka.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports bo bavuga ko impamvu badahemba Mugheni ari uko yataye akazi ntajye yitabira imyitozo, byanugwanugwaga ko uyu musore yarambagizwaga na Rayon Sports kuko yigeze no kujya ku myitozo ya Kiyovu Sports yambaye umupira wa Rayon Sports.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger