AmakuruAmakuru ashushye

Mu Rwanda hakozwe imyitozo yo kurwanya indwara ya Ebola (+AMAFOTO)

Ingabo z’u Rwanda zakoze imyitozo yo kurwanya icyorezo cya Ebola mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe kubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Uyu mwitozo wiswe ‘Kumira Ebola Simulation Exercise (SIMEX)’ ugamije kugaragaza ubushobozi bwo guhangana no gukumira icyorezo cya Ebola igihe cyaba kigeze mu gihugu.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba n’Ushinzwe ibikorwa by’Ubuvuzi n’ibikorwa rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Zuberi Muvunyi.

Dr Zuberi Muvunyi, yavuze ko iyi myitozo igamije kwerekana uburyo u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri RDC, igihe cyaba gikomeje kutwegera.

Iyi myitozo izanakorerwa ku bitaro by’i Gihundwe muri Rusizi, ibitaro bya Nyagatare ndetse no mu Bitaro by’i Rubavu.

Iyi myitozo ikozwe nyuma y’aho Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima (OMS) rishyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bishobora kwibasirwa n’iki cyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muburasirazuba no muri Kivu y’amajyaruguru muri Congo.

Icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abagera ku 150 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen, Patrick Nyamvumba (ubanza iburyo) na Minisitiri w’Ubuzima , Dr Gashumba Diane (wa kabiri uhereye ibumoso) bari bitabiriye kureba uko uyu mwitozo ukorwa
Uyu mwitozo wiswe ‘Kumira Ebola Simulation Exercise (SIMEX) wakorerewe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Imashini itwara imyenda abaganga n’abarwayi bambara

Uyu mwitozo ugamije kwerekana uko abaganga ba RDF n’abandi bakwitwara igihe indwara ya Ebola yaba igeze ku butaka bw’u Rwanda.
Ukekwaho iyi ndwara  nawe arasuzumwa 
Aho umurwayi wa Ebola yanyuze haterwa umuti

Twitter
WhatsApp
FbMessenger