AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Bruce Melodie yashashe inzobe ku ndirimbo yashishuwe asaba imbabazi

Nyuma y’icyumweru kimwe indirimbo “Tuza” y’umuhanzi Bruce Melodie na Allion agiye ahagaragara igatangira kuvugwaho ko yashishuwe, Bruce Melody yeruye avugisha ukuri kwa byose asaba imbabazi abakunzi b’umuziki bose.

Kw’ikubitiro byahise bisakara ko iyi ndirimbo ya Allion na Bruce Melodie, ari igishishwa cy’indirimbo y’umuhanzi T-Sean wo muri Zambia yise “Will you merry me” abakunzi b’umuziki batangiye kwijujuta ko abahanzi Nyarwanda badukanye umuco mubi.

Nyuma y’ibi byose umuhanzi Bruce Melodie yafashe ingamba zo kwisegura ku muntu uwariwe wese utarishimiye kumva iyi ndirimbo n’inkomoko yayo, asobanura ko nawe ibyamubayeho ari nk’amaherere kuko nawe yatunguwe no kumva ibitekerezo biva mu bafana nyuma yo gusohoka kw’iyi ndirimbo.

Yavuze ko nta ruhare na rumwe yigeze agira mu gikorwa cyo gushishura iyi ndirimbo kuko umuhanzi bakoranye yifuje ko bakorana indirimbo akamwereka ibyo yanditse atazi aho byavuye, nawe yumvise ari nziza yemera kuririmbana nawe.

Yasabye abakunzi b’umuziki we n’abafana be bahafi kutamuziza amakosa yakozwe n’undi muhanzi, kuko gushishura bisanzwe atari umuco we kabone n’ubwo atari we wenyine bibayeho muri iyi minsi dore ko iri kosa ryagiye rigonga abahanzi batandukanye.

Bruce Melody yasabye imbazi kubera indirimbo yakoranye na Allion

Nyuma y’uko Bruce Melodie asanze ibyakozwe ari amakosa, yahamije ko atari igikorwa ubunyamwuga bwe bumwemerera gukora, ahitamo gusaba imbabazi uwariwe wese byababaje atibagiwe n’umuhanzi washishuriwe indirimbo (Nyirayo) T-Sean.

Reba ubutumwa Melodie yatambukije asaba imbabazi

https://www.instagram.com/p/BpYzkiAHJ6s/?hl=en&taken-by=brucemelodie

Twitter
WhatsApp
FbMessenger