AmakuruImyidagaduroMu mashusho

Mu magambo aryohereye nk’igisheke The Ben yifurije umukunzi we isabukuru nziza

Umuhwnzi Mugisha Benjamin wubatse izina munkuziki nka The Ben yifurije umukunxi we Miss Pamella wizihiza isabukuru tariki 31 Mutarama, kugira isabukuru nziza yifashishije amagambo atyohereye nk’amazi y’igisheke.

Miss Pamela amaze igihe akundana na The Ben mu buryo bweruye kuko iyi ni isabukuru ya kabiri yizihije bari mu Rukundo, ndetse yanamaze kumwambika impeta mu gihe bitegura kurushinga.

The Ben mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akoresheje aka videwo ka masengonda macye karimo indirimbo y’urukundo n’amafoto yabo boombi yifurije umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella isabukuru nziza y’amavuko mu magambo y’urukundo n’imitoma itangaje.

Aho yagize ati” Ndagukunda birenze uko nashobora bisobanura mu magambo .. Isabukuru nziza Umwamikazi:👑♥️♥️ @uwicyeza_pamella”

Uyu muhanzi kandi yaraherutse koheherereza umukunzi we Miss Uwicyeza mpano ya telefone igezweho ya IPhone 13pro, ifite agaciro ka miliyoni imwe na magana arindwi y’amanyarwanda.

Miss Pamella nawe ahita yasazwe n’amarangamutima nyuma yo guhabwa impano ya terefone ahita ashimira umukunzi we bitegura kurushinga.

Urukundo rwa Yhe Ben na Miss Pamella tugeze kure kuko yanamaze kumwambika impeta

Twitter
WhatsApp
FbMessenger