Abayisilamu bo mu Rwanda na handi hirya no hino ku Isi bifatanyije n’abagenzi babo mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, hazirikanwa umunsi Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.
Mbere yuko abayisilamu batangira kwizihiza Eid El-Adha, abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda babanje guhurira mu misigiti, mu isengesho rusange ryamaze isaha yose.
Mu Rwanda ku rwego rw’igihugu isengesho ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa 21 Kanama 2018. Eid al-Adha yizihijwe nyuma y’iminsi ibiri abayisilamu barenga miliyoni ebyiri batangiye Umutambagiro Mutagatifu i Mecca.
Ku munsi wa Eid Al Adha, abayisilamu bishoboye babaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo, bakagaburira abatishoboye mu gusigasira ubumwe bafitanye.
Islam yizera ko Mecca ariho intumwa y’Imana Mohammed yavukiye, ndetse akaba ari nawe washyizeho ukwemera kwa Islam.
Mu Rwanda ku rwego rw’igihugu isengesho ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Muri Albania Abayisilamu bahuriye mu gace ka Kavaja mu gitondo aba ariho banakorera isengesho ryaboPhilippines mu mujyi wa Quezon naho wari umunsi udasanzwe , mbere yisengesho abakunda amafoto babanje kwifotozaAha ni mucyaro cya Kok-Jare muri Kyrgyzstan aba bagabo basangira kubyo babashije kubona kuri uyu munsiI Kosovo aba bahungu bari bagusenga hanze y’umusigiti wa Sultan Mehmet FatihMuri Mali , Bamako , abagore ku munsi ubanziriza Eid al-Adha , abagore babanje kujya gutunganya imisatis yabo n’ibindi bituma bagaragara nezaUyu mugabo wo muri Saudi Arabia , nyuma yisengesho yagendaga ahereza abana bomboo hafi y’umusigiti wa King Abdul Aziz Mosque mu rwego rwo gusangira na bose kuri uyu munsi.Muri Palestine mu mujyi wa Gaza,Kosovo muri Pristina aba nabo basengeraga hanze y’umusigiti wa Sultan Mehmet FatihMuri Palestine mu mujyi wa Gaza naho amasengesho yitabiriwe cyane.Uyu mugabo wo muri Palestine ashimisha umwana nyuma y’isengeshoi Cairo muri Egypt hafi y’umusigiti wa Seddik abayisilamu baho bari bishimiye Eid al-AdhaAbagore bo muri Palestine bafata amafoto (Selfie) mbere y’uko batangira isengeshoi Turin mu masengesho ni uku byari byifasheMuri Omani mu mujyi wa Muscat ubwo bari mu isengeshoUyu mugabo wo muri Kazakhstan yikoreye intama yari atsindiye mu irushanwa rya Kurban Ait , riba kuri uyu munsi wa Eid al Adha.Abayisilamu bo muri Afghanistan basuhuzanya nyuma y’isengesho ryabereye mu mujyi wa Kabul .Uyu mukobwa muto wo muri Palestine yari yishimye kuri uyu munsi mu mujyi ushaje wa JerusalemMu mujyi wa Quezon, Philippines
Islam yizera ko Mecca ariho intumwa y’Imana Mohammed yavukiye, ndetse akaba ari nawe washyizeho ukwemera kwa IslamAbabyeyi babishoboye bagerageje gushimisha abana babo kuri Eid-al-Adh i London