AmakuruUtuntu Nutundi

Mu mafoto reba Hotel yambere ku Isi yubatswe munsi y’Amazi

Muri Maldives, igihugu cyo mu Majyepfo ya Aziya hafunguwe Hotel ya mbere ku Isi yubatswe munsi y’Amazi izajya ifasha abantu batandukanye kuyisohokeramo basa nabisanisha n’ibindi binyabuzima bizwiho kuba mu mazi.

Iyi nyubako yiswe ‘Muraka’ iri ku Kirwa cya Rangali. Yubatswe mu buryo bwabutangaje  ndetse ifite ibyumba byose bikenerwa muri Hotel haba aho kurara, ubwogero, aho gukorera imyitozo ngorora mubiri ndetse n’uruganiriro. Ishobora kwakira abantu icyenda.

Ibice biyigize byateranyirijwe ku butaka bwa Singapore, bijyanwa muri Maldives mu bwato bwihariye. Yashyizwe mu mazi, ishyigikizwa ibyuma bikomeye bituma itanyeganyega mu gihe cy’umuraba.

Kurara muri iyi nyubako mu ijoro rimwe ni $50 000, akabakaba miliyoni 43 Frw. Umushinga wo kubaka iyi hoteli y’amagorofa abiri, watanzweho miliyoni $15. Yubatse muri metero 4.99872, munsi y’Inyanja y’u Buhinde.

Iyi Hotel yubatswe mu buryo bwa gihanga kuburyo idashobora kwinjiramo amazi ngo abe yayirengera, ubuyobozi bwayo bwemeza ko nta mihindagurikire yibihe ishobora kuyiganza haba ubukonje cyangwa ubushyuhe.

iyi Hotel niyo yambere yubakanye ubuhanga
Yubatswe mu nyanja y’Ubuhindi
Mubyumba byayo n’uku hasa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger