Imikino

Mu mafoto ikipe ya Rayon Sports yakiriwe bidasanzwe i Maputo

Nyuma yo kudahirwa na CAF Champions League bakerekeza muri CAF Confederation Cup nkuko amategeko ya CAF abiteganya, kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mata 2018 Rayon Sports yerekeje i Maputo muri Mozambique bakihagera bakirwa n’abafana benshi.

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup  yageze i Maputo muri Mozambique aho ifite umukino wo kwishyura na Costa do Sol yo muri muri iki gihugu. Rayon Sports umuntu atatinya kuvuga ko ifite abafana benshi hano mu gihugu yatsinze Costa De sol ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sports na Costa do sol bazacakiranira mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo kwishakamo ikipe izerekeza mu matsinda ya Total Confederation Cupkugirango itangire irye ku kayabo k’amadorali ahabwa buri kipe igiye mu matsinda . Uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa 19:oo z’umugoroba.

Bati Rayon yacu
Bakigera i Maputo

Abakinnyi bitegereza ikirere bagezemo
bati reka twifatire agafoto
Abafana bari benshi
Bafashe uduselifi karahava

Ati tuzongera tubakubite 3
Twitter
WhatsApp
FbMessenger