AmakuruImikino

Mu mafoto ibyaranze ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Neymar Jr

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Neymar Jr ibirori byabereye mu mujyi wa Paris byitabirwa n’abakinnyi b’ikipe ya  Paris Saint Germain n’abandi bambaye imyenda y’ibara ry’umutuku gusa.

Neymar w’izihije isabukuru y’imyaka 27, yayizihije agifite imvune yagize mu kwezi gushize izatuma adakina imikino izabahuza na  Manchester United mu mikino ya Champions League.

Ni ibirori byayobowe n’abanye-Brazil babiri barimo Wesley Safadao na MC Gabriel Medina ,  Umufaransa  Christophe Le Friant uzwi nka Bob Sinclar niwe wacuranze (DJ) umuziki muri ibi birori byitabiriwe n’abantu  batarenze 200.

Mu bitabiriye ibi birori bari bambaye imyenda itukura. Mu bitabiriye ibi birori barimo Thiago Silva, Alphonse Areola,Marco Verratti, Gianluigi Buffon , Dani Alves , Angel Di Maria yitabiriye ibi birori ari kumwe n’umugore we Jorgelina Cardoso.

Neymar yavukiye umunsi umwe na Cristiano Ronaldo we wizihije isabukuru y’imyaka 34, Carlos Tevez wujuje imyaka 35, na Gheorghe Hagi wujuje imyaka 54 , aba bose bavutse ku itariki ya 5 Gashyantare.

Neymar yizihije isabukuru y’imyaka 27 ari mu mvune
Dani Alves ni uku yari yambaye
Angel Di Maria yitabiriye ibi birori ari kumwe n’umugore we Jorgelina Cardoso.  
Gianluigi Buffon yari yitabiriye ibi birori

Kylian Mbappe yari yishimye cyane

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger