AmakuruUtuntu Nutundi

Mu mafoto dore imyambaro igihugu cya Lebanon cyategetse abapolisikazi kujya bambara

Abapolisikazi bo mugihugu cya Lebanon giherereye ku mugabane wa Asia bashyikirijwe imyambaro  mishya bazajya bambara  igihe bari mukazi mu muhanda, mu rwego rwo kongera bamukerarugendo muri iki gihugu nkuko Mayor w’umugi wa  Brummana abitangaza.

Uyu mwambaro uje nyuma yaho Mayor w’umugi wa  Brummana ahisemo gahunda yoguha abapolisikazi bo mu muhanda kwambara utwenda tugufi mugihe abagabo batigeze bahindurirwa imyambaro, ibi byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga aho abantu batumva neza impamvu iyi myambaro ariyo yemejwe mu gihugu cy’abarabu nkakiriya.

Hari abavuga ko iyi myambaro itazongera bamukerarugendo ahubwo izatuma habaho impanuka nyinshi mu muhanda izaturuka ku bagabo bazaba barangarira aba bapolisikazi bari mu mihanda bambaye utwenda tugufi.

Uyu mugi muto wa  Brummana watangiriyemo iki gikorwa uherereye mu bilometero icumi uvuye  Beirut umurwa mukuru  w’iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger