Imyidagaduro

Mu bihembo bya Grammy Award, Jay-Z yakubiswe inshuro abagore bo ntibakoza intoki ku bihembo bikomeye

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018, muri Leta zunze ubumwe za Amerika hatanzwe ibihembo abahanzi baba barangamiye hafi umwaka wose , ni ibihembo bya Grammy Award aho abagabo aribo bikubiye ibihembo bikomeye naho abaraperi bahigika Jay -Z wari washyizwe mu bahatanira ibihembo byinshi muri aya marushanwa.

Ibintu yatunguye benshi muri aya marushanwa ya Grammy Award nuko Bruno Mars  yatwayemo  ibihembo 6 mu byiciro byose uko ari 6 yahatanagamo ndetse Kendrick Lamar nawe yegukana byinshi mu bihembo byo mu cyiciro cya Rap, ni mu gihe Jay Z wahatanaga mu byiciro 8 yatashye amara masa, Jay-Z niwe wari muhataniraga ibihembo byinshi mu byiciro bitandukanye ariko uyu mugabo uzwi cyane muri muzika yo muri Amerika ndetse no ku Isi yatashye nta gihembo na kimwe atwaye.

Bruno Mars yatwaye ibihembo byinshi

Ubwo muri uyu mugoroba hatangwaga ibi bihembo bya Grammy Award , abashinzwe kubitegura bagarukaga ku butumwa burwanya ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse abari bari mu cyumba cyatengirwagano ibi bihembo bafashwe n’ikiniga bararira ubwo umuhanzi Kesha yaririmbaga indirimbo ye ‘Praying’ igaruka ku karengane n’ihohoterwa byakorewe uwari ushinzwe gukurikirana inyungu ze mu muziki Dr Luke nkuko CNN dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ubusanzwe ibi bihembo bya Grammy Award biba buri mwaka , abahanzi bose aho bava bakagera baba bifuza gutwara bimwe mu bihembo biba bihatanirwa kuko ubundi aya marushanwa ahuriza hamwe abahanzi bakomeye kuri iy’Isi.

Jay-Z yatashye nta gihembo atwaye

Abatwaye ibihembo muri Grammy Award

Record of the year

“24K Magic” – Bruno Mars

Album of the year

“24K Magic” – Bruno Mars

Song of the year

“That’s What I Like”

Best new artist

Alessia Cara

Best pop solo performance

“Shape Of You” – Ed Sheeran

Best pop duo/group performance

“Feel It Still” – Portugal. The Man

Best rock performance

“You Want It Darker” – Leonard Cohen

Best rock album

“A Deeper Understanding” – The War On Drugs

Best rap performance

“HUMBLE.” – Kendrick Lamar

Best rap album

“DAMN.” – Kendrick Lamar

Best country song

“Broken Halos”

Best country album

“Loyalty” — Kendrick Lamar Featuring Rihanna

Best comedy album

“The Age Of Spin & Deep In The Heart Of Texas” — Dave Chappelle

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger