AmakuruImikino

Mohamed Salah ntari muri 11 ba Misiri bacakirana na Uruguay

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Misiri Les Pharaohs Hector Coupel amaze gushyira hanze abakinnyi 11 aza kwifashisha acakirana na Uruguay, batarimo rutahizamu Mohamed Salah.

Uyu mukino uratangira mu kanya saa munani za hano i Kigali urabera kuri Stade Yeketerinburg Arena iherereye mu mujyi wa Yeketerinburg.

Uyu mukino urasifurwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cy’Ubuholandi barangajwe imbere na Björn Kuipers uza kuba ari umusifuzi wo hagati mu kibuga, SanderLast van Roekel na Erwin Zeinstra, mu gihe umusifuzi wa kane aza kuba ari Milorad Mažić w’umunya Serbia.

Mu bakinnyi 11 umutoza Couper yifashishije, mu izamu harimo Mohamed Elshenawy, mu mutima wa defense haraza kuba harimo Aly Gabr na Ahmed Hegazy, uruhande rw’iburyo inyuma haraza kuba hanyura Ahmed Fathy, urw’ibumoso haraza kuba hanyura Mohamed Abdelshafy.

Hagati mu kibuga umutoza Cuper araza gukoresha aba casseurs babiri, barangajwe imbere na Mohamed Elneny uza kuba afatanya na Tarek Hamed, imbere yabo haraza kuba hakina abasore batatu: Amr Warda uza kuba aca imbere iruhande rw’iburyo, urw’ibumoso ruraza kuba runyuraho Mohamed Trezeguet mu gihe Abdallah Elsaid aza kuba akina inyuma ya Marwan Mohnsen.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger