AmakuruImyidagaduro

Miss Umwiza Phionah yegukanye ikamba muri Miss University Africa

Nyuma y’iminsi isaga 15 abakobwa bitegura kandi ari nako banyura mu bizamini binyuranye, hashakishwa abakobwa bakwiye amakamba anyuranye muri Miss University Africa yatangiye kuwa 03 Ukuboza 2021 yasojwe mu ijoro ryo kuwa 18 Ukuboza 2021.

Iri rushanwa ryari ririmo umunyarwandakazi wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020, Umwiza Phionah.

Uyu munyarwandakazi yaraye yongeye kwerekana ko azobereye n’ibijyanye n’amarushanwa y’ubwiza yegukana ikamba ry’Igisonga cya 4 mu gihe ikamba ryegukanywe n’uwari uhagarariye Somalia, Adar Yusuf.

Ibirori byo gusoza iri rushanwa byebereye mu Mujyi wa Abuja mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa 55 bahagarariye ibihugu bitandukanye. U Rwanda rwaserukiwe na Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020.

Mu butumwa Miss Umwiza yashize ahagaragara yishimira ikamba yegukanye yaglnditse agira ati:”Turabikoze ndishimye birenze ko nabaye Igisonga cya 4 muri Miss University 2021. Ishimwe kuri buri umwe wamfashije, ibi bivuze ibirenze kuri njye kandi mukomeze kugira imigisha myinshi.”

Miss Umwiza abaye umwe mu banyarwandakazi bacye bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga bakitwara neza, by’umwihariko bakaboneka muri 5 ba mbere.

Umwiza Phionah yabaye igisonga cya kane cya Miss University Africa 2021

Miss Adar Yusuf wo muri Somalia ni we wegukanye ikamba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger