AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2009 Bahati Grace yagaragaje umusore yasimbuje K8 Kavuyo

Nyuma yaho Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 bitangajwe ko yatandukanye n’umuraperi K8 Kavuyo banabyaranye , uyu Bahati Grace yemeje ko ari murukundo nundi musore.

Miss Bahati Grace abicishije kurubuga rwa Instagram  yashyizeho ifoto ari kumwe n’uyu musore utaramenyekana amazina ye arangije ayikurikiza amagambo agira ati “He’s made this year amazing”, “Yangiriye uyu mwaka mwiza..” tugenekereje mu ki nyarwanda .

Ntubwo ntabyinshi yigeze yongera kuri iyi foto , uyu niwe musore uvuzweho kuba ari murukundo na Miss Bahati Grace nyuma yo gutandukana na K8 Kavuyo umuraperi wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biravugwa ko uyu muraperi nyuma yo gutandukana na Miss Bahati Grace na we yahise abona undi mukobwa witwa Umutoni Cynthia binugwanugwa ko baba bari murrukundo.

Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 ari kumwe n’umusore bivugwa ko ari we yasimbuje K8 Kavuyo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger