AmakuruImyidagaduro

Miss Mutoniwase Marlenne yimukiye muri Amerika

Miss Mutoniwase Marlenne wabaye Miss Heritage Rwanda 2014 akaba n’igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2014,yimukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yasanzeyo umuryango we.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko,yamenyekanye ubwo yahataniraga umwanya wa Miss Rwanda 2014, birangira yegukanye iyi myanya, mu gihe ikamba ryegukanwe na Akiwacu Colombe.

Mutoniwase Marlenne yari amaze igihe ari umukozi wa RwandAir. Mu cyumweru gishize ni bwo yafashe indege asanga umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho abenshi mu bo bavukana basigaye baba.

Akigera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yagiye asura bamwe muri ba Nyampinga b’u Rwanda baba muri iki gihugu barimo Kayibanda Mutesi Aurore, Miss Rwanda 2012 n’abandi

Miss Marlenne yageze mur Amerika
Yasanze yo abavandimwe be n’umuryango we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger