AmakuruImyidagaduro

Miss Mutesi Jolly ubu arabarizwa i Dubai

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, ubu arabarizwa mu Mujyi wa Dubai aho yajyanyweyo n’ibikorwa bye ateganya gutangiza i Kigali.

Uyu mukobwa yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje amafoto ari mu Mujyi wa Dubai ayakurikiza amagambo ahishyura ko hari ikintu ari gutegura kizagaragara vuba cyane.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yajyanywe no gushaka ibucuruzwa byo gushyira mu iduka rye rya ‘Jolly Interiors’ ategnya gutangiza vuba.

Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, ubu afite umushinga utanga inama ku rubyiruko yise ‘Inter Generation Dialogue’, aho aganira n’urubyiruko akabagira inama y’icyabateza imbere.

Miss Umutesi Jolly ari Dubai
Twitter
WhatsApp
FbMessenger