Imyidagaduro

Miss Jojo n’umukunzi we bibarutse muri iyi minsi

Josiane Iman Uwineza wamenyekanye nka Miss Jojo muri muzika nyarwanda mu myaka yatambutse ndetse akaza no gukundwa bikomeye mu Rwanda kubera indirimo ze yarafite nka “Mbwira”,”Tukabyine”,”Beretilida” hamwe n’izindi nyinshi ariko Muri Nyakanga 2012 akaza gutangaza ko ahagaritse ibikorwa by’umuziki,ngo  amaze iminsi mike yibarutse umwana w’umukobwa nyuma yo gukora ubukwe mu  mwaka ushize wa 2017 n’umukunzi we Minani Salim.

Umwana w’umukobwa Miss Jojo yibarutse nta minsi myinshi yari yahita amwibarutse dore ko binemezwa cyane n’ifoto kuri ubu afite kuri  numero ye akoresha ku rukuta rwe rwa whatsaap aho hariho ifoto igaragaza intoki z’umwana we, gusa ntigaragaze mu maso y’umwana we.

Miss Jojo Ubusanzwe witwaga Uwineza Josiane nyuma akaza guhindura idini akajya muri Islam aho yaje guhita afata izina rya Uwineza Iman Josiane. uyu ni umwanzuro yafashe abisabwe n’uwari umukunzi we witwa Munyampundu Saleh baje gushwana, uyu nawe n’ubundi uherutse kurushinga n’indi nkumi baje gukundana nyuma ya Miss Jojo.

Bidatinze yaje kujya mu rukundo n’undi musore witwa Salim Minani maze Aba bombi baza gukora ubukwe bw’agatangaza kuwa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017 ariko mbere yaho gato muri Werurwe 2017 nibwo Miss Jojo wamamaye mu ndirimbo nka Mbwira, Tukabyine, Ndinde n’izindi n’umugabo we basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

kuri ubu Miss Jojo asigaye akora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger