AmakuruImikino

Minnaert yavuze akamuri ku mutima nyuma yo guhindurirwa inshingano yari aherutse guhabwa

Umubiligi Ivan Jacky Minnaert uherutse guhindurirwa inshingano zo kuba umutoza w’ingimbi za Rayon Sports akagirwa umuyobozi w’ibikorwa bya Sports muri iyi kipe yatangaje ko yishimiye izi nshingano nshyashya hahawe.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 ni bwo Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko Ivan Minnaert yahawe inshingano nshya zo kuba umuyobozi w’ibikorwa bya sport (Sport Director), nyuma y’uko mu minsi ishize uyu mubiligi yari yambuwe inshingano zo kuba umutoza mukuru agashingwa ingimbi za Rayon Sports.

Uyu mugabo yatswe inshingano zo kuba umutoza mukuru w’iyi kipe asimbuzwa umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo werekanwe nk’umutoza mukuru kuri uyu wa kabiri.

Mu kiganiro Minnaert yagiranye n’urubuga rw’ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yihsimiye inshingano nshya yahawe dore ko ari we uzajya akurikirana ibikorwa byose bijyanye na Sports muri iyi kipe.

Ati” Nibyo nishimiye inshingano nahawe ntashingiye ku nyungu zanjye ahubwo n’inyungu rusange z’umupira w’amaguru mu Rwanda, tugomba gutera indi ntambwe tukava aho twari turi tugana imbere ibi  bizafasha cyane ikipe ya Rayon Sports kuko nzajya nkurikirana ibikorwa byose bya sport muri Rayon Sports  uhereye ku ishuri ry’umupira w’amaguru ndetse n’ikipe nkuru”

Uyu mubiligi yanatangaje ko yagiranye ibiganiro n’umutoza mushya w’iyi kipe mu rwego rwo kumusangiza uko umupira w’amaguru wa hano mu Rwanda uteye, dore ko ri mu bawuzi neza.

“Nibyo naganiriye nawe kuko tugomba gufatanya cyane ko maze igihe mu Rwanda nzi neza umupira w’amaguru wa hano mu Rwanda hari ibyo nagombaga kumusangiza kandi tuzakomeza gukorana kugira ngo turebe ko ikipe yatera imbere“

Ivan Minnaert wagizwe umuyobozi w’ibikorwa bya Sports muri Rayon Sports yayigezemo mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, azanwa nk’umusimbura wa Karekezi Olivier wahisemo kuva muri iyi kipe nyuma yo kudacana uwaka n’abayobozi bayo. Mu minsi ishize Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kumwaka inshingano z’ubutoza, nyuma y’ibibazo by’urudaca byari biyugarije ahanini byaterwaga n’umwuka mubi wo mu rwambariro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger