AmakuruImikino

Christiano Ronaldo asezereye Maroc mu mikino y’ikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu ya Maroc iteye ikirenge mu cya Misiri isezererwa mu mikino y’igikombe cy’Isi y’uyu mwaka, nyuma yo gutsindirwa na Portigal mu mukino wa kabiri w’itsinda igitego 1-0.

Hari mu mukino wa kabiri w’itsinda B waberaga kuri Luzhniki Arena mu mujyi wa Moscow.

Igitego cya Christiano Ronaldo cyo ku munota wa kane ni cyo gicyuye ikipe y’igihugu ya Maroc, kinafasha Portigal kuyobora itsinda rya kabiri n’amaota 4 mu gihe hagitegerejwe ibiva mu wundi mukino w’iri tsinda uhuza Iran na Espagne.

Ni ku mupira yatereye mu kavuyo n’umutwe kuri koruneri yari itewe na Juao Moutinho.

Ikipe y’igihugu ya Maroc binyuze ku basore nka Mehdi Benatia usanzwe ari kapiteni wayo, Hakim Ziyech, Younes Belhanda na Nordin Amrabat bakoze ibishoboka byose ngo bishyure iki gitego, gusa ubwugarizi bwa Portigal bwari buyobowe na Kepler Lima uzwi nka Pepe, Jose Fonte n’umuzamu Luis Patricio bakitwara neza mu gusigasira igitego bari babonye hakiri kare.

Ni umukino wa kabiri Maroc itsinzwe muri iri tsinda, nyuma y’uwo yatsinzwemo na Iran igitego 1-0.

N’ubwo iyi kipe ishigaje umukino umwe igomba gukina na Espagne, imibare igaragaza ko amahirwe yose ya Maroc yayoyotse kuko n’aho andi makipe yatakaza imikino isigaye bitayibuza gutaha.

Gutsinda uyu mukino byatumye Christiano Ronaldo akomeza kuyobora abafite ibitego byinshi muri iyi miikino n’ibitego 4, Denis Cheryshev w’Uburusiya ufite 3, Artem Dzyuba (Russia) ufite 2, Harry Kane w’Umwongereza ufite 2, Diego Costa wa Espagne ufite 2, n’Umubiligi Romelu Lukaku ufite ibitego 2.

Abanya Maroc ntibiyumvishije ibyababayeho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger